Ese kuki nta mukobwa tukibona yaguye igihumure kubera urukundo afitiye umuhanzi?

Ese kuki nta mukobwa tukibona yaguye igihumure kubera urukundo afitiye umuhanzi?

 Jul 3, 2024 - 06:45

Abakurikiranye umuziki Nyarwanda kuva mu myaka yo hambere bahamya ko abahanzi babaga bakunzwe ku rwego rwo hejuru ndetse umuntu adashobora gushidikanyaho nk’uko wasangaga hari abakobwa babonaga bakagwa igihumure, bakaremba ndetse bakajya kwa mugaga ariko kuri ubu umuntu yakwibaza niba abo bantu batakibaho cyangwa ari urukundo rwashize.

Ni nkuru nyinshi zagiye zivugwa cyane z’abakobwa baguye igihumure cyangwa se bakarira ayo kwarika mu gihe bitabiriye ibitaramo bagahura n’abahanzi bihebeye bityo mu gihe batangiye kuririmba bakarira bashaka guhura nabo imbonankubone ndetse bamwe bikabaviramo kujya kwa muganga bakazanzamuka ari uko uwo muhanzi aje kubareba bagahura.

Mu muziki Nyarwanda izina Meddy ntirizigera ryibagirana dore ko ari we wari ku isonga mu kugira abakobwa benshi bamuririraga cyane mu bitaramo kubera indirmbo ze n’imiririmbire ye idasanzwe.

Meddy ni umwe mu bahanzi barijije abakobwa benshi

Ibi kenshi wasangaga bikunda kuba mu bitaramo bitandukanye byabaye mu myaka ya 2007 kuzamura nka Primus Guma Guma Superstar (PGGSS) n’ibindi bitandukanye.

Iyo urebye muri iyi minsi usanga ibyo bintu bitakibaho, ariho umuntu yakwibaza niba uru rukundo abahanzi bagirirwaga rwarayoyotse cyangwa se abantu bakaba nta marangamutima bakigira. Ibi byatumye tugira amatsiko yo kurebera hamwe impamvu zaba zituma urwo rukundo rutakigaragara.

1. Ubutumwa butambutswa mu ndirimbo

Abahanzi bo muri iyo myaka inganzo yabo wasanga yihariye cyane, aho wasangagamo amagambo meza y’urukundo kandi akora ku mutima w’umuntu bikaba akarusho iyo byahuraga n’umuntu ufite ijwi ryiza bimwe bita guhogoza. Icyo gihe iyo umukobwa yumvaga iyo ndirimbo n’amagambo ayigize byamukoraga ku mutima.

Bitandukanye n’indirimbo z’ubu usanga zirimo amagambo abenshi bita ibishegu ndetse bamwe ntibatinya no kuyamaganira kure bavuga ko adakwiye na gato.

2. Abahanzi bakoraga umuziki bawukunze

Mbere iyo umuntu yiyemezaga kwinjira mu muziki yawukoraga abikuye ku mutima aribyo byatumaga akora umuziki awushyizeho umutima, agakora indirimbo irimo ubuhanga ndetse bamwe ntibatinyaga ababacaga intege dore ko umuziki wari utaratera imbere cyane ngo ube watunga umuntu.

Ibi bitandukanye cyane no muri iyi minsi umuntu asigaye yinjira mu muziki atari uko awukunze, ahubwo akurikiyemo amafaranga bigatuma akora ibintu adashyizeho umutima ngo abyitondere, ariho usanga indirimbo iza nta butumwa burimo.

3. Indirimbo zigaruka ku buzima bwite

Mbere abahanzi bakoraga indirimbo kenshi zivuga ku bintu bibaho cyangwa se ugasanga ari inkuru y’umuntu ku giti cye yaririmbye ugasanga umuntu uyumvise bimuzamuriye amarangamutima atangiye kurira.

Ibi birajyana n’ubwiyongere bw’abahanzi bugaragara umunsi ku munsi bitandukanye n’uko mbere wasangaga abahanzi ari bake kandi bazwi ugasanga aribo bigaruriye imitima ya benshi.

4. Agatwiko

Mu ruganda rw’imyidagaduro hadutse ibintu bizwi nko gutwika, aho umuhanzi cyangwa ikindi cyamamare gihimba inkuru runaka kugira ngo avugwe cyane. Ibi byatumye abahanzi batangira gutakarizwa icyizere gake gake. Uko gutakarizwa icyizere bijyana no kugenda urukundo umuhanzi aba afitiwe rugabanuka kuko usanga batangira kumufata nk’umunyabinyoma.

Ni mu gihe mbere ibi wasangaga bitabaho kuko umuhanzi yavugwaga yashyize hanze indirimbo, afite igitaramo, agiye gushyira hanze album, avugwa mu rukundo n’undi muntu runaka ariko byose ari ukuri.

5. Iterambere

Kera wasangaga umuntu akunda umuhanzi atamuzi kuko yakunze ijwi rye gusa ahora amwumva kuri radiyo ariko ataramubona. Ibi byatumaga iyo umuhanzi yateguraga igitaramo wa mufana we yabaga arwanira kujya kureba uko ameze, mu gihe amubonye ugasanga aribwo amarangamutima azamutse.

Aho iterambere ryaziye, ubu abantu benshi usanga bafite televiziyo iwabo mu ngo na terefone zigezweho bahora bareba baba bahanzi kenshi bigatuma babafata nk’abantu basanzwe ku buryo usanga batagitewe amatsiko no kubabona imbonankubone.

Ibi kandi birajyana no kwaduka kw’imbuga nkoranyambaga, aho umufana yirirwa abona umuhanzi ndetse bamwe bavugana kenshi bigatuma amufata nk’umuntu usanzwe