Dore ingaruka ushobora guhura na zo niba ukoresha telefone wicaye mu bwiherero

Dore ingaruka ushobora guhura na zo niba ukoresha telefone wicaye mu bwiherero

 Jul 3, 2024 - 09:51

Biratangaje cyane kubona umuntu agirwa imbata no gukoresha telefone cyane kugeza ku rwego ajya mu bwiherero akamaramo umwanya ari kuyikoresherezamo yibagiwe ko n’icyamujyanyeyo cyarangiye, ariko agakomeza kwicara ku musarani nyamara ntamenye ko ari kwikururira ibyago mu buzima bwe.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bari ku kigero cya 61.6% bamaze kugirwa imbata no gukoresha telefone kugeza ku rwego rw’uko adashobora kujya no mu bwiherero ngo ayisige.

Izi ni zimwe mu ngaruka ushobora guhura na zo mu gihe ukoresha telefone wicaye mu bwiherero:

1. Gukoreshereza telefone mu bwiherero bikurura udukoko duterwa n’umwanda

Telefone na mudasobwa ni bimwe mu bikoresho bikurura kandi bikagira udukoko duterwa n’umwanda (bacteria) cyane kurusha ibindi byose.

Iyo umaze umwanya mu bwiherero uri gukoresherezayo telefone, ikurura twa dukoko twose tuba mu bwiherero duterwa n’umwanda ukajya kudukwirakwiza ahantu hose ndetse n’umuntu wese ukoze kuri ya telefone agasigarana twa dukoko nawe akatujyana ahandi, ugasanga abantu bakomeje kugenda baduhererekanya.

2. Gukoresha telefone wicaye mu bwiherero  bitera uburwayi bwa Hemoroyide

Ubu ni uburwayi buza buturutse ku kuba umuntu amaze hagati y’iminota 20 na 30 yicaye mu bwiherero, bigatuma umubiri uhera mu gihirahiro bitewe n’uko uba uwuhatiriza gukoresha imbaraga nyinshi zidakenewe. Ibi bituma hari ingingo zangirika ndetse bigatuma imyanya ishinzwe gusohora imyanda yangirika.

3. Gukoreshereza telefone mu bwiherero bigabanya ubushobozi bwo gutekereza

Iyo umuntu ari gukoresha telefone yicaye mu bwiherero kandi yunamye cyane, bituma utangira kugira isereri  bitewe n’uko uba uri kunaniza ubwonko cyane bigatuma ubwonko butangira gutakaza tumwe mutunyangingo, ari byo bituma ubushobozi bwo gutekereza butangira gutakara, ugasanga umuntu atangiye kujya yibagirwa bya hato na hato.

4. Gukoreshereza telefone mu bwiherero bitera uburwayi bw’amaso

Mu busanzwe abahanga mu buvuzi bw’amaso batugira inama yo kutamara umwanya munini tureba muri telefone cyangwa se mu rumuri rwinshi.

Uretse kuba urumuri rwangiza amaso, ubushakashatsi bugaragaza ko amaso ari mu bice bikorana bya hafi n’ubwonko cyane, bityo mu gihe wananije ubwonko bitangira no kugira ingaruka ku maso ukaba watangira no kuyarwara.

Inzobere mu buzima batugira inama yo kugerageza kutaba imbata za telefone ndetse n’ibindi bikoresho by’amaso, akarusho mu gihe ugiye mu bwiherero ukibuka gusiga telefone yawe no mu gihe uvuye mu bwiherero ukibuka gukaraba amazi meza n’isabune.