Perezida Kagame na Madamu we Jeannette Kagame basesekaye muri Seychelles

Perezida Kagame na Madamu we Jeannette Kagame basesekaye muri Seychelles

 Jun 28, 2023 - 05:24

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bari muruzindo rw'iminsi ibiri mu birwa bya Seychelles.

Kuri uyu wa 28 Kamena 2023, Perezida w'u Rwanda Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bari muruzindo i Victoria muri Seychelles mu birori byo kwizihiza imyaka 47 ibi birwa bimaze bibonye ubwigenge.

Perezida w'u Rwanda na Madamu we bakaba bakigera muri Seychelles bakiriwe na Perezida w'icyo gihugu Wavel Ramkalawan ari kumwe na Madamu we Linda Ramkalawan nk'uko turi kubikesha ibiro by'umukuru w'igihugu mu Rwanda. 

Perezida w'u Rwanda na Madamu bakiriwe na mugenzi we wa Seychelles nawe ari kumwe na Madamu we 

Ibirori byo kwizihiza ubwigenge bwa Seychelles bikaba biterejwe kuri uyu wa 29 Kamena 2023.

Umukuru w’Igihugu kuri gahunda y’uruzinduko rwe biteganyijwe ko agirana ibiganiro na mugenzi we Wavel Ramkalawan biza gusiga u Rwanda na Seychelles bisinyanye amasezerano y’ubufatanye.

https://thechoicelive.com/byitezwe-ko-perezida-kagame-arerekeza-muri-seychelles

Uruzinduko rw'umukuru w'igihugu muri iki gihugu ruje rukurikira urwo Perezida Wavel Ramkalawan yagiriye i Kigali muri Kamena 2022 ubwo yahitabiraga inama ya CHOGM.

Perezida w'u Rwanda na Madamu barabarizwa muri Seychelles