Intambara ya Ukraine&Russia: Misile zisiga ijwi zongeye gushumika imijyi

Intambara ya Ukraine&Russia: Misile zisiga ijwi zongeye gushumika imijyi

 Mar 10, 2023 - 06:28

Ibitero bihambaye byongeye gushumika imigi ya Ukraine hakoreshejwe misile karahabutaka zihuta kuruta ijwi. Uraganda rwa kilimbuzi narwo isaha n'isaha rurarikora.

Nyuma y'iminsi ibitero by'Abarusiya byibanda mu gace ka Donbass ahanini mu mujyi wa Bakhmut umaze kuba isibaniro, indi mijyi nayo yongeye kumishwaho ibisasu biremeye.

Nk'uko BBC ibyemeza, kuva uyu mwaka watangira nibwo u Burusiya bwakora ibitero bihambaye hakanakoreshwa misile ziteye ubwoba zihuta kuruta ijwi.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Werurwe 2023, mu masaha y'igitondo u Burusiya bwarashe misile za "Kinzhal Hypersonic"  mu mijyi inyuranye ya Ukraine.

Misile za "Kinzhal Hypersonic" zikaba ziri ku rwego rwo hejuru ku buryo zidashobora gutahurwa na Radari, ikindi kandi zifite umuvuduko ukubye inshuro eshanu uw'ijwi.

  Misile za Hypersonic zihuta kuruta ijwi 

Iyi ni inshuro ya kabiri izi misile zikoreshejwe kuva iyi ntambara yatangira,kuko zaherukaga gukoreshwa muri Werurwe 2022. 

Izi misile zikaba zishobora kugenda ibirometero hejuru y'ibihumbi 2000 kandi zikarasa ku ntego zahawe nk'uko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru by'Abarusiya TASS.

Hifashishijwe izi misile ndetse na dorone z'ubwiyahuzi, zikaba zarashe ku murwa mukuru Kyiv n'indi mijyi nka:Odesa, Kharkiv, Chernihiv, Lviv,Dnipro n'indi myinshi.

Ibitero by'u Burusiya byangije iki ?

Ibitero byo kuri uyu wa kane bikaba byibasiye ibikorwaremezo by'ingufu z'amazi n'amashanyarazi.

Nk'ibisanzwe ibi bitero byari biyobowe na Jenerari witirirwa umunsi w'imperuka Gen. Sergey Surovikin.

              Gen. Sergey Surovikin

Ibi bitero bikaba byahise byamaganwa na Leta zunze Ubumwe z'Amerika nk'ibisanzwe, bavuga ko byibasiye abasivire.

Uruganda kilimbuzi rwa Zaporizhzhia narwo rurarikora

Ibitero byangije imiyoboro y'amashanyarazi, bikaba byanageze ku ruganda rwa kilimbuzi rwa Zaporizhzhia Nuclear Power Plant ruherereye mu gace ka Zaporozhye kagenzurwa n'u Burusiya.

Abayobozi bo muri Ukraine batangaje ko ibitero by'u Burusiya byatumye bimwe mu bice by'uru ruganda bidakora kuko umuriro wari wabuze.

Uruganda rw'intwaro za kilimbuzi rwa Zaporizhzhia muri Ukraine 

Uru nirwo ruganda runini mu Burayi bwose rwa kilimbuzi, iteka hahora urwikango ko umunsi umwe ruzaraswaho rugaturika, isi ikiturwaho n'ishyano kilimbuzi.

Magingo aya abasesenguzi bari gutangaza ko ntakabuza ibi bitero bifite ubukana byakozwe n' u Burusiya bigiye gukomeza no mu yindi minsi igiye kuza. Ariko rero Ukraine nayo iri kurundirwa intwaro nyinshi. 

Ntakabuza iminsi igiye kuza ubutaka bwa Ukraine burakomeza guhindukizwa n'imvura y'amabombe.