Ukraine vs Russia: Ubwumvikane buke hagati ya Perezida  Zelenskyy n'umuyobozi w'ingabo

Ukraine vs Russia: Ubwumvikane buke hagati ya Perezida Zelenskyy n'umuyobozi w'ingabo

 Mar 8, 2023 - 05:36

Kutumvikana hagati ya Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy n'umuyobozi w'ingabo Gen. Valerii Zaluzhnyi ku gikwiye gukorwa mu ntambara n'u Burusiya.

Intambara y'u Burusiya na Ukraine imaze umwaka urenga irwanwa, magingo aya hari agace kamaze amezi arindwi karwanirwano, kakaba kanateje amakimbirane hagati ya Perezida Zelenskyy n'umuyobozi we w'ingabo.

Hashize amezi arenga arindwi intambara irwanirwa mu gace ka Bakhmut gahereye muri Donetsk aho buri ruhande rutiteguye kugatakaza.

Magingo aya, ingabo z'u Burusiya zirenda kugota uyu mugi wose nk'uko tubikesha ikinyamakuru CNN cy'Abanyamerika kandi ingabo z'u Burusiya ziri kurusha ingufu ingabo za Ukraine.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy akaba yaratangarije iki kinyamakuru ko uyu mugi bagomba gukora buri kimwe kugira ngo batawutakaza kuko bahubatse ibirindiro bihambaye imyaka 8 ishize.

Nyamara nubwo avuga ko batazava muri uyu mugi, umuyobozi w'ingabo Gen. Valerii Zaluzhnyi yavuze ko akurikije uko urugamba rumeze barekura uwo mugi aho gukomeza gutakaza ingabo nyinshi.

Umuyobozi w'ingabo muri Ukraine Gen. Valerii Zaluzhnyi 

Iki gitekerezo kandi agihuriyeho na Leta zunze Ubumwe z'Amerika, aho bavuga ko uyu mugi kuwurekura bitaba bisobanuye gutsindwa intambara.

Amerika kandi yongeraho ko uyu mugi wakabirijwe agaciro kawo muri iyi ntambara cyane. Aha niho rero amakimbirane ari guturuka kuko Zelenskyy yumva batawurekura.

Nyamara nubwo Amerika ivuga ko uyu mugi wakabirijwe cyane ariko uyu mugi usobanuye byinshi ku ngabo z'u Burusiya kuko urimo imihanda ihuza ibice bigari byo muri Donesky n'ibindi bice bafashe.