Country records yihanije abakomeje kwiyitirira injyana ya ‘AfroGako’

Country records yihanije abakomeje kwiyitirira injyana ya ‘AfroGako’

 May 7, 2024 - 16:33

Ubuyobozi bwa Country records bwashishikarije aba Producers gushyigikira no kubyaza umusaruro injyana ya Afrogako, ariko kandi bavuga ko batazihanganira umuntu uzagerageza kugoreka inkomoko yayo ashaka kuyiyitirira.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Country records, bamaganiye kure abakomeje kuvuga ko injyana ya ‘Afro Gako’  ari iya Producer Element bavumbuye bakamuzana mu muziki, bakamufasha, akazamuka akagera kure ndetse bakamwita izina 'Element Eleeh' ahubwo ko yavumbuwe na Country records.

Country records yashishikarije aba producers bose gukoresha no guteza imbre iyi njyana ariko kandi ko batazigera bihanganira umuntu wese ugoreka aho iyi njyana yaturutse ari ho muri country records, bavuga ko igihe ari cyo kizashyira hanze ukuri.

Muri iri tangazo kandi, bashimiye Producer Prince Kiiz uherutse gusezera muri iyi studio bakoranye neza, bakaza gutandukana mu mahoro, ndetse bashimangira ko bagiye gukomeza guha amahirwe urubyiruko rw’abahanzi bafite impano.

Iri tangazo rigiye hanze mu gihe muri iyi minsi hari urujijo hibazwa uwaba yaravumbuye injyana nshya ya ‘AfroGako’ hagati ya Element ndetse na country records.