Urupfu rw’uyu mukecuru wari ‘w'Umwongereza rwatangajwe n'umukobwa we, n’umukobwa we Jacqui Dankworth, ku wa 25 Nyakanga 2025, gusa ntihatangajwe icyo yazize.
Laine, yasohoye album nyinshi guhera mu binyacumi 6 bishize. Yatwaye ibihembo bitandukanye birimo nk’igihembo cy’umuhanzikazi mwiza uririmba neza mu njyana ya Jazz mu bihembo bya Grammy mu mwaka wa 1986 abikesheje igitaramo ke “Cleo at Carnegie: The 10th Anniversary Concert.”
We n’umugabo we, John Danworth, umucuranzi w’igikoresho cy’umuziki kitwa saxophone, bafatanyaga mu gutaramira mu tubyiniro ndetse n’ibitaramo butandukanye mu Bwongereza.
Cleo Laine n'umugabo we John Danworth
Nyuma baje no kujya bambuka bakajya no muri Amerika kandi bakishimirwa cyane muri 'band' y’umuziki yari yarashinzwe n’umugabo we.
Ku myaka ye 83 y'amavuko mu 2013, yabwiye The Guardian ko agikomeje umuhate wo kuririmba nyuma y’uko yari yarituye hasi akavunika akaguru bigakoma mu nkokora ubuzima bwe.
Cleo Laine yitabye Imana ku myaka 97 y'amavuko
Uyu mukecuru apfuye yari asize umuhungu we Alec, abuzukuru 4 n’abuzukuruza 6 mu gihe undi muhungu we, Stuart, yitabye Imana muri 2019.
Umwanditsi: Gilbert Ukwizagira
