Chris Brown na Lil Wayne barashinjwa kunyereza inkunga ya COVID-19

Chris Brown na Lil Wayne barashinjwa kunyereza inkunga ya COVID-19

 Dec 19, 2024 - 12:17

Nk’uko ikinyamakuru Business Insider kibitangaza ngo abahanzi b’Abanyamerika, Lil Wayne na Chris Brown, bivugwa ko bakoresheje hafi miliyoni 14 z’amadolari y’Amerika y’inkunga y’ubutabazi ku cyorezo cya Covid-19 mu nyungu zabo bwite zirimo nk’indege zihenze, kwinezeza, n’ibindi bitajyanye n’intego z’iyo nkunga.

Ayo mafaranga yari ay’inkunga yatanzwe mu gushyigikira ibigo bito by’ubuhanzi n’imyidagaduro byibasiwe n’icyorezo. Icyakora, ibyo birego byateje kwibaza ku ikoreshwa ry’ayo mafaranga muri rusange.

Mugihe amashyirahamwe menshi yari akeneye inkunga kugira ngo akomeze kuyobora ibikorwa byayo, bivugwa ko ikoreshwa ryayo ryanyuranyije na gahunda n’intego zayo.

Kugeza ubu, abahanzi yaba Chris Brown cyangwa Lil Wayne nta n’umwe uragira icyo atangaza kuri aya makuru.