Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Canada akaba n’umukinnyi wa filime Celine Dion, yongeye kugaruka mu makuru nyuma yo gushyira ahagaragara indirimbo ye nshya, “Love Again”, izanaba insanganyamatsiko nyamukuru ya firime azakinamo.
Celine Dion agiye gusohora firime ya mbera azaba yanakinnyemo[Getty Images]
Dion mbere yahatiwe guhagarika ibikorwa bye bye muzika na firime, nyuma yo gutangaza ko arwaye indwara idasanzwe. Hagati aho, “Love Again” imaze gukundwa cyane.
Iyi ndirimbo imaze kwigarurira imitima y’abantu mu gihe gito, irimo amagambo agira ati: “Ushobora gutekereza ko isi yawe irangiye, ariko ntibizashoboka. Ushobora gutekereza ko ukeneye gucika intege, ariko sigaho. Kubera ko utakwimura umusozi, wowe komeza ugende. Intambwe yose ni amarangamutima mashya. Kandi n’ubwo utabona ibisubizo, komeza ugerageze. Izuba rizongera kurasa. Inkubi y’umuyaga izongera ihuhe. Ntabwo iri ari ryo herezo, kandi uzongera ukunde ”
Celine Dion mu ruganda rwa sinema
Iyi ndirimbo, hamwe n’izindi ndirimbo enye, zizaba igice cy’amajwi ya firime na yo izitwa “Love Again”. Igitekerezo k’iyi firime cyaturutse ku bihe bigoye mu buzima bwa Dion, umuririmbyi ndetse n’umukinnyi wa filime, wanabuze umugabo we muri 2014.
Bizaba bibaye ubwa mbere Dion yitabira filime nk’umukinnyi wa filime, ariko ntabwo ari ubwa mbere imwe mu ndirimbo ze yumvikana muri firime. Mu by’ukuri, Titanic yagaragayemo imwe mu ndirimbo ze zamamaye, “My Heart Will Go On”.
Uretse firime nshya agiye gusohora, Celine Dion yagarukanye n'indirimbo nshya[Getty Images]
Dion yagize ati: “Nashimishijwe cyane no gukora iyi filime.”
Ati: “Kugira amahirwe yo kugaragara hamwe n’abakinnyi beza kandi bafite impano nka Priyanka Chopra Jonas na Sam Heughan muri firime yanjye ya mbere, ni impano nzishimira iteka. Ntekereza ko ari inkuru nziza yo kumva, kandi nizera ko abantu bazayikunda, kandi bagakunda n’indirimbo nshya.”
