Abanya-Nigeria bakomeje kwihakana injyana yabo.

Abanya-Nigeria bakomeje kwihakana injyana yabo.

 Apr 20, 2024 - 11:44

Umuhanzi Fireboy ukomoka mu gihugu cya Nigeria na we yashimangiye ko adakora injyana ya Afrobeats nk’uko bamwe bakunze kubimwitirira, ashimangira ko we ari umuhanzi ukora injyana zitandukanye.

Mu kiganiro Fireboy yagiranye na B and N podcast, Fireboy yanyomoje abakunze kumwitirira injyana ya Afrobeat, avuga ko we icyo akunda gukora ari umuziki ushingiye ku muco we ndetse agakora mu njyana zose kuko iyo abantu bakumenyereye nk’umuntu ukora iyo njyana gusa baba bumva nta yindi wabasha wanagerageza kuyikora ntibakunde ibihangano byawe nyamara umuhanzi yakagombye kugerageza injyana zose.

Yagize ati:"Njyewe iyo nkora umuziki sinkora Afrobeats, icyo nkora ni uguhuriza hamwe ibintu bitandukanye.”

Uyu muhanzi kandi aherutse kubwira igitangazamakuru BET ko we atari umuhanzi wa Afrobeats, ko akora injyana zitandukanye ndetse ko ari gutegura injyana ye bwite izaba ihurijwemo izindi zitandukanye.

Fireboy avuze ibi yiyongera kuri bagenzi be barimo Burna Boy wahakanye ko akora injyana ya Afrobeats ahubwo ko akora umuziki uri mu njyana ya Afro-fusion ndetse na mugenzi wabo Wizkid nawe uherutse kwigarama abamwitirira iyi njyana.

Nubwo aba bahanzi bo mu gihugu cya Nigeria bakomeje kwitarutsa iyi njyana ya Afrobeats nyamara bizwi ko muri Nigeria ariho havutse iyi njyana ya Afrobeats nyuma ikaza gusakara muri Africa yose, gusa kugeza ubu bamwe mu bahanzi bakuru bo muri Nigeria bakomeje kugenda bayihakana nyamara mbere baremezaga ko ari bo bami b’iyi njyana.

Fireboy yatangaje ko atari umuhanzi ukora injyana ya Afrobeats gusa