Zimbabwe: Umwana w'imyaka Umunani yamaze iminsi Itanu muri Pariki y'intare n'inzovu

Zimbabwe: Umwana w'imyaka Umunani yamaze iminsi Itanu muri Pariki y'intare n'inzovu

 Jan 2, 2025 - 17:37

Abatuye Isi baguye mu kantu kubera inkuru y'umwana w'umuhungu wo muri Zimbabwe ufite imyaka Umunani wabashije kumara muri Pariki iminsi Itanu akarokoka inyamaswa z'inkazi zibamo nk'intare n'inzovu.

Mutsa Murombed Umudepite uhagarariye Intara ya Mashonaland West muri Zimbabwe yatangaje ko umwana w'umuhungu w'imyaka Umunani yamaze iminsi Itanu mu ishamba rya Matusadona Game Park.

Iri ni ishyamba riri mu Majyaruguru ya Zimbabwe aho umwana witwa Tinotenda Pudu yabashije kurirokokamo inyamaswa z'inkazi zibamo zirimo Intare, impyisi, inzovu, impongo n'izindi z'inkazi.

Bitangazwa ko iyi Pariki iri mu bilometero 23 avuye mu rugo rw'uwo mwana, aho imiryango yo mu gace akomoka ya Nyaminyami buri munsi bavuzaga ingoma mu buryo bwo kumuyobora.

Depite Murombedzi mu butumwa yacishije kuri X, yavuze ko uwo mwana kugira ngo arokoke yitabaje ubumwenyi bwe bwite. 

Yavuze ko Tinotenda Pudu yararaga munsi y'urutare kandi akarya Imbuto zo mu ishyamba. Muri urwo rutare yararaga munsi, niho hari inzira y'intare n'inzovu. 

Yaje kurokoka ubwo abarinzi ba Pariki bacagaho mu mudoka bakabona ibirenge by'umuntu wagiye akandahira ku butaka bakabikurikira kugera bamugezo.

Icyakora Morombedzi atangaza ko bamubonye ku nshuro ya Kabiri kuko bwa mbere yumvishe imodoka agenda ayisanganira ariko ahageze asanga iragiye.

BBC itangaza ko iryo shyamba rifite ubuso bwa kilometero 1,470 sq km, ndetse rikaba ribamo intare zigera kuri 40.

Tinotenda Pudu w'imyaka 8 wamaze iminsi 5 muri Pariki