Ku uyu wa Kane tariki ya 27 Mata, Abanya-Ukraine batuye mu mugi wa Mykolaiv mu majyepfo ya Ukraine biriwe ku muvumva wa misile z'Abarusiya zaturukaga mu nyajya y'umukara.
Vitaliy Kim ukuriye ingabo muri kariya gace ka Mykolaiv, yatangaje ko abantu 23 bakometse undi umwe yitaba Imana nk'uko CNN ibogamiye kuri Ukraine ibitangaza.
Vitaliy Kim kandi akomeza yemeza ko misile zirenga enye zari zarashwe n'imbunda zidahusha ku intego, ndetse n'ubwato buri mu nyajya y'umukara. Ibi kandi byemejwe na Perezida Volodymyr Zelenskyy kuri telegram.
Igitero rurangiza cyari cyaje ku wa Gatatu mu mugi wa Zaporizhzhia nk'uko Yurii Malashko ukuriye ingabo muri uriya mugi yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane.
Yurii Malashko yatangaje ko misile zirenga 80 z'u Burusiya zarashwe n'indege, dorone ndetse n'imbunda nini zangije byinshi muri uyu mugi.
Yurii Malashko avuga ko izo misile zituye ku migi ya Orikhiv, Preobrazhenka, ndetse na Novodanylivka, agatangaza ko abantu babiri aribo bishwe nk'uko CNN yabyanditse.
NATO yoherereje intwaro Ukraine yasabaga
Mu gihe u Burusiya bukomeje gusuka misile umurundo ku migi ya Ukraine, amakuru aravuga ko ibihugu byo muri NATO byarangije koherereza intwaro Ukraine yasabaga.
Mu minsi yatambutse, ibihugu birimo u Budage, Abongereza ndetse n'Abanyamerika batangaje ko ibifaru bemereye Ukraine byarangije kugerayo, ari nako hari kwitegurwa igitero rurangiza cyakomeje kuvugwa ko Ukraine izigaranzura u Burusiya.
Xi Jumping yavuganye na Zelenskyy
Nubwo impande zombi zikomeje gukusanya ibikoresho, ariko Perezida w'u Bushinwa Xi Jumping yavuganye kuri telefone na Zelenskyy ngo arebe uko yabumvikanisha ariko nta kintu gifatika cyari cyari cyabivamo.
Nta kabuza, benshi bakomeje kwibaza amaherezo y'iyi ntambara dore ko umwaka wirihitse ku wa 24 Gashyantare 2023 aba bombi barwana nta we uratsinda undi. Magingo aya Beijing ishaka kuba umuhuza nyuma y'uko Turkey ikandiyeho bikanga.
