Wema Sepetu yatangaje impamvu yakatiye Diamond Platnumz

Wema Sepetu yatangaje impamvu yakatiye Diamond Platnumz

 May 13, 2023 - 10:58

Umukinnyi wa filime muri Tanzania Wema Sepetu yatangaje icyatumye akatira Umuhanzi Diamond Platnumz uhora abunga amarira mu maso kubera gutandukana nawe.

Wema Isaac Sepetu uzwi muri sinema ya Tanzania, ku nshuro ya mbere yahishuye impamvu nyamukuru yatumye atandukana n’umuhanzi Diamond Platnumz bakanyujijeho mu rukundo.

Wema na Diamond bakundanye hagati ya 2012 na 2014 mbere y’uko urukundo rwabo rugera ku iherezo.

Mu kiganiro Wema aheruka kugirana na Televiziyo yitwa Manara TV, yavuze ko bigitangira yakundanaga n’umuhanzi Diamond by’ukuri, kuburyo uyu muhanzi yaje no kumuririmbira indirimbo yise ’Nawaza’ ubwo urukundo rwabo rwari rukiryoshye.

Diamond Platnumz na Wema Sepetu bakanyujijeho

Nyamara ubwo aba batandukanaga byavuzwe ko bapfuye ko uyu mukobwa adashobora kubyara, gusa nyirubwite yahishuye ko ari we wafashe icyemezo cyo gutandukana na Diamond nyuma yo kurambirwa kumuca inyuma.

Wema Sepetu ati: "Abantu bavuga byinshi, gusa ninjye wafashe icyemezo cyo gutandukana na Diamond kugeza nanze impano y’imodoka yashatse kumpera imbere y’imbaga y’abantu kubera akamenyero ke ko gucana inyuma kenshi. Sinashoboraga kubyihanganira bityo birangira nshatse ko dutandukana."

Wema Sepetu yakatiye Diamond kubera yirirwaga amuca inyuma 

Bivugwa ko Wema Sepetu yababajwe cyane no kuba Diamond Platnumz yaramucaga inyuma akaryamana na Zari yateye inda bagikundana; ndetse nyuma yo gutandukana bikarangira aba bombi babanye nk’umugabo n’umugore.

Icyakora na bo ibyabo ntibyarambye, kuko ku wa 14 Gashyantare 2018 Zari yatangaje ko afashe icyemezo cyo gutandukana na Diamond Platnumz bari bamaze kubyarana abana babiri nyuma yo kunanirwa kwihanganira uko yamucaga inyuma.

Byari nyuma yo kumenya ko uyu muhanzi yari amaze igihe acuditse na Hamisa Mobetto baje kubyarana umwana w’umuhungu, gusa uyu na we baje gutandukana nabi birangira Diamond akomereje ku munya-Kenyakazi Tanasha Donna na we babyaranye.

Diamond Platnumz ahora yicuza kuba yaratandukanye na Wema Sepetu 

Amakuru avuga ko Wema Sepetu ari we mukobwa wakundanye na Diamond Platnumz by’ukuri, ku buryo uyu muhanzi ubwe yicuza kuba baratandukanye.

Uyu mukobwa kuri ubu bivugwa ko ari mu rukundo n’umuhanzi witwa Whozu, ndetse aba bombi baheruka kwizihiza umwaka bamaze bakundana.