Niba ukunda gukurikira ubuzima bw'aba bombi, inshuro nyinshi uzababona mu mafoto no mu mashusho bagenda A$AP Rocky ateruye umwana umwe na Rihanna ateruye undi cyangwa se bose A$AP Rocky abateruye.
Ni ibintu usanga benshi babashimira cyane, kuko ubusanzwe ari ibintu bidakunze kubaho ngo ibyamamare bigaragare kenshi mu ruhame bateruye abana babo bakiri bato kuko usanga akenshi baba babasigiye abakozi bo mu rugo.
Gusa ibi siko bimeze kwa Rihanna na A$AP Rocky, kuko bo mu rugo rwabo nta muntu bagira ubafasha kurera aba bana babo uko ari babari kabone n'ubwo ari abantu bagira akazi kenshi.
A$AP avuga ko nta gahunda afite yo gushaka umukozi uzajya abafasha kurera abana be na Rihanna. Ahamya ko atarindiriye kuba umubyeyi ku myaka 35 y'amavuko ari ukugira ngo azarererwe n'undi muntu.
Uyu muraperi avuga ko yiteguye gutamba ibitambo byose bishoboka kugira ngo yite ku bana be, kandi ko nta kimushimisha nka byo.
Avuga ko mu gihe Rihanna yahugijwe n'akazi kenshi bikaba ngombwa ko ajya kure y'abana, A$AP ahita ahagarika ibyo yakoraga akahagoboka akita ku bana, kuko ngo yiteguye kureka buri kimwe cyose ku bw'umuryango we.
A$AP Rocky na Rihanna banze gushaka umukozi biyemeza kujya babyikorera
A$AP Rocky ashyira imbere umuryango we kurusha ibindi byose