Urukiko rwateye utwatsi irekurwa rya  P. Diddy

Urukiko rwateye utwatsi irekurwa rya P. Diddy

 Feb 7, 2025 - 02:23

Mu rubanza rukomeye rukomeje gukurikirwa na benshi ku isi, urukiki ruyobowe n’umucamanza Arun Subramanian rwanze icyifuzo cya Sean “Diddy” Combs cyo kurekurwa by’agateganyo, rumutegeka gukomeza gufungwa kugeza igihe azasomerwa urubanza.

Combs, umuhanzi wamenyekanye cyane mu njyana ya hip-hop akaba afite imyaka 55, azaguma muri Gereza ya Metropolitan Detention Center (MDC) iri i Brooklyn, aho amaze igihe afungiwe kuva yafungwa muri Nzeri 2024.

Umucamanza Subramanian yagaragaje ko urubanza ruzasomwa ku itariki ya 3 Ukwakira 2025 saa yine za mu gitondo (ku isaha yo muri Amerika). Gusa yavuze ko iyo tariki ishobora kwigizwa imbere mu gihe abunganira uregwa babyifuza.

Uwo mwanzuro uje nyuma y’uko inteko y’abacamanza itangaje umwanzuro w’uru rubanza kuri uyu wa Gatatu yamuhanaguyeho ibirego bikomeye ariko ikamuhamya ibyaha bibiri muri 5 yashinjwaga.

Umucamanza yavuze ko mu gihe cy’urubanza, abunganira Combs bemeye ko mu mibanire ye, habayeho ibikorwa by’urugomo, ndetse babyemeza ku byabaye hagati ye na Cassie Ventura hamwe n’undi witwaga Jane. Yongeyeho ko n’igihe yari amaze kumenyeshwa ko ari gukorwaho iperereza, yakomeje kugaragaza imyitwarire igayitse, aho ibikorwa bitemewe n’amategeko byakomeje gukorwa, bityo batamwizera.

Combs yari ahanganye n’igihano cyo gufungwa burundu iyo aba ahamijwe ibyaha byose yaregwaga. Ariko guhanagurwaho ibirego bikomeye byatumye igihano gishobora kumugeraho kigabanuka kikagera ku myaka 20 y’igifungo.

Urubanza rwa Combs rwatumye izina rye risubirwamo cyane mu itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuko ari umwe mu bantu b’icyitegererezo mu buhanzi, ubucuruzi, n’imyidagaduro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu myaka ya 1990.

P. Diddy yifuzaga gufungurwa by'agateganyo atanze ingwate ya miliyoni imwe y'amadorari 

Urukiko rwanze ko P. Diddy afungurwa rumushinja kugira ingeso yo kwica amategeko