Iki cyemezo cy’urukiko kije gikurikira amakimbirane y’igihe kirekire ajyanye n’amasezerano, yatumye Mbappé yari ajyana ikirego mu nkiko mu Ugushyingo 2024.
Muri icyo gihe, uyu mukinnyi yasabaga PSG amafaranga angana na miliyoni 263 z’amayero, mu gihe na PSG yari yafunguye ikirego imusaba miliyoni 240 z’amayero nk’indishyi.
Mbappé, ubu ufite imyaka 26 akaba akinira Real Madrid, yavugaga ko amafaranga yasabaga arimo miliyoni 55 z’amayero z’imishahara itarishyuwe, indishyi zishingiye ku makimbirane y’amasezerano, ndetse n’ibirego byo gufatwa nabi na PSG.
Nyuma yo gusuzuma dosiye, urukiko rwemeje ko PSG yananiwe kwishyura imishahara ya Mbappé y’amezi atatu ari yo Mata, Gicurasi na Kamena 2024, hamwe na bonus y’indangagaciro (ethics bonus) n’iya bonus yo gusinya amasezerano, byose byari bikubiye mu masezerano ye.
Nubwo Mbappé yari yasabye amafaranga menshi cyane, urukiko rwamuhaye igice gito gusa cyayo, rutesha agaciro igice kinini cy’ibyo yari yarasabye.
Ku rundi ruhande, urukiko rwateye utwatsi n’ibirego bya PSG byashingiye ku kuba itarashoboye kumugurisha ku mafaranga angana na miliyoni 300 z’amayero ngo ajye mu ikipe ya Al-Hilal yo muri Saudi Arabia mu mwaka wa 2023.
Iki cyemezo gishyize iherezo ku rubanza rwari rumaze igihe ruvugisha benshi mu mupira w’i Burayi, ndetse gishyira akadomo ku mubano wari warazambye hagati ya PSG n’uyu mukinnyi w’icyamamare ku isi.
Urukiko rwategetse PSG kwishyura Kylian Mbappé
Kylian Mbappé azahabwa amafaranga make ugereranyije n'ayo yifuzaga kwishyurwa
