Kuri uyu Gatanu nibwo abakinnyi ba Rayon Sports banze gukora imyitozo mu gihe iyi kipe ikomeje kwitegura umukino wa shampiyona ifitanye na Police FC kuri uyu wa Gatandatu.
Gusa ibi byabaye nyuma y'uko abakinnyi bari bamaze guhabwa igice cy'umushahara batahembwe mu kwezi kwa kabiri, kuko bari bahembwe igice. Mu minsi ishize nanone ubuyobozi bw'iyi kipe hari amafaranga ibihumbi 70 bwari bwahaye buri mukinnyi, byatumye babishyura igice ariko bakuyemo bya bihumbi 70 babahaye.
Gusa ibi abakinnyi ntibabyakiriye neza kuko bo bumvaga ari amafaranga ubuyobozi bwabahaye yo kwifashisha kuko batinze no kubishyura, bakaba bageze mu kwezi kwa kane batarahembwa ukwezi kwa gatatu n'igice cyo mu kwezi kwa kabiri.
Ku ruhande rw'abakinnyi bo bavuga ko bari bakwiye guhabwa igice cy'amafaranga cyari gisigaye ndetse bakanahembwa ukwezi kwa gatatu, dore ko n'ukwezi kwa kane kuri kugana ku musozo.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwiteguye kuganira n'abakinnyi ibibazo bigashakirwa umuti(Image:Rwanda Magazine)
Mu gihe hasigaye amasaha make gusa ngo iyi kipe ikine na Police FC muri shampiyona, biravugwa ko hari ibiganiro biza guhuza abayobozi ba Rayon Sports n'abahagarariye abakinnyi harimo kapiteni, visi kapiteni n'abandi bakinnyi bakuru.
Ibi bije mu gihe Rayon Sports yari imaze iminsi iri kwitwara neza cyane cyane mu gikombe cy'amahoro aho ifite amahirwe menshi yo gukomeza muri kimwe cya kabiri, ikaba ishobora guhura na APR FC.
