Undi mukinnyi wa Manchester United ashobora kuzira uwari umukunzi we

Undi mukinnyi wa Manchester United ashobora kuzira uwari umukunzi we

 Aug 19, 2023 - 06:08

Nyuma ya Mason Greenwood umaze imyaka ibiri adakina azira ihohotera rishingiye ku gitsina, Antony nawe arashinjwa ikirego nk'icyo.

Antony ukinira ikipe ya Manchester United agiye kongera kujyanwa mu nkiko n'uwahoze ari umukunzi we, nyuma y'uko amureze kumuhohotera muri Brazil ntibigire icyo bitanga.

Inkuru dukesha UOL yandikira muri Brazil iravuga ko Gabriela Cavallin usanzwe akora akazi ko kuvanga imiziki(DJ) akaba yarahoze akundana na Antony, ari gutegura ikindi kirego cyo kurega uyu musore ariko noneho akagishyikiriza police yo mu Bwongereza.

Inkuru ya UOL ikomeza ivuga ko babonye dokima zigizwe na paje 70 zifitwe n'abahagarariye Cavallin, zigaragaza ibimenyetso byose ku ihohoterwa yakorewe na Antony.

Umunyamategeko wa Cavallin witwa Vanessa Souza yatangaje ko bimwe mu bikorwa Antony yakoreye uyu wahoze ari umukunzi we harimo nko kumukingirana mu nzu, kumwoherereza ubutumwa bumutera ubwoba, n'ibindi birimo nk'aho bamuvunnye intoki.

Gabriela Cavallin avuga ko akigira ikibazo cyo gusinzira cyangwa akanasinzira nabi nyuma y'ibi byose Antony yamukoreye, n'ubwo iperereza rikomeje kuri uyu musore muri Brazil.

Cavallin avuga ko yahohotewe na Antony ubwo bari bakiri kumwe