Umuhungu wa Jose Chameleone, Abba Marcus, yatangaje ko ibibazo yari amaze iminsi afitanye na Se byakemutse, kuri ubu bakaba bameranye neza.
Mu minsi ishize nibwo uyu muhungu yari yatangaje ko se atakimwitaba kuri telefone, nyamara abandi bavandimwe be bavugana.
Ibi yabitangaje nyuma yuko n'ubundi yari amaze iminsi amennye ibanga ry'uko kwa muganga basanze Jose Chameleone arwaye indwara y'impindura yatewe n'uko yari amaze igihe anywa ibiyobyabwenge kandi byin
Uku gushyira hanze amabanga y'umuryango we, byatumye agarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga ku buryo kuri ubu yatangiye gutuka abantu bakomeye mu myidagaduro muri Uganda.
Kuri iyi nshuro, uyu musore yatatse Bajjo na Abitex basanzwe bategura ibitaramo, abagaragaza nk'abantu batagira ubwenge, nyuma y'uko Abitex atangaje ko iby'umwana atangaza ku muryango we bidakwiye.
Mu minsi yashize ubwo Chameleone yajyaga mu bitaro, uyu muhungu yagiye kuri TikTok agaragaza uburyo ababyeyi ba se ndetse n'inshuti ze ari bo nyirabayazana w'uburwayi bwe, cyane ko afite ikibazo cyo kunywa inzoga cyane, ibyatumye abashinja kutamwitaho.
Ibi yatangaje byanezwe na benshi bemeza ko adakwiye kugira amagambo mabi avuga kuri se n'umuryango we, ndetse nyuma yaje gutangaza ko se yanze kumwitaba kuri Telefone, ariko ubu aremeza ko biyunze.
