Umwiryane wafashe indi ntera hagati ya Messi, Mbappe na Neymar

Umwiryane wafashe indi ntera hagati ya Messi, Mbappe na Neymar

 Jul 14, 2022 - 03:20

Bikomeje kuvugwa ko umubano utameze neza hagati ya Lionel Messi na Kylian Mbappe, mu gihe aba bakinnyi batumvikana ku hazaza ha NeymarbJr mu ikipe ya PSG yagezemo mu 2017.

Mu gihe amakipe akomeje kwitegura umwaka mushya w'imikino, amakuru akomeje kuvugwa ko ba rutahizamu ba PSG batameranye neza kuko Mbappe yifuza ko Neymar yagenda, nyamara Messi akaba ashaka ko uyu munya-Brazil aguma muri PSG.

Mu gihe amasezerano ya Kylian Mbappe muri PSG yagoranye cyane, bivugwa ko muri ayo masezerano harimo ko azajya agira uruhare mu byemezo bizajya bifatwa muri iyi kipe birimo kurekura abakinnyi no kugura abandi .

Biravugwa ko umubano hagati ya Messi, Neymar na Mbappe utameze neza(Image:Getty)

Inkuru y'ikinyamakuru Mundo Deportivo cyandikira muri Esipanye, ivuga ko Kylian Mbappe we yifuza ko Neymar yava muri iyi kipe cyangwa akajya ahanirwa amakosa ya hato na hato agira, gusa Messi we akaba atabyumva atyo ku bw'uburyo Neymar ari ingenzi cyane mu mikinire ya PSG ndetse no mu rwambariro.

Andi mashusho yashyizwe hanze na Mundo Deportivo agaragaza neza Neymar Jr yirengagiza Kylian Mbappe, ubwo Mbappe yari ashatse ko bafatana mu gihe bari bagiye gukora imyitozo isaba abakinnyi babiri bafatanye.

Ibi nanone byongeye kugaragaza neza uburyo Kylian Mbappe na Neymar Jr batabanye neza mu ikipe ya Paris Saint-Germain kandi barahoze ari inshuti mu myaka itambutse.

Neymar Jr yageze muri PSG mu 2017 avuye muri FC Barcelona akaba ariwe ufite agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere waguzwe amafaranga menshi ku isi, aho yatanzweho miliyoni 198 z'amapawundi.

Neymar yagaragaye yanga gufatana na Mbappe(Net-photo)

Uyu mugabo kuva yagera muri iyi kipe yagiye asiba imikino myinshi bitewe n'impamvu zitandukanye, akaba yarakinnye imikino 90 ya Ligue 1 mu myaka itanu amazemo.

Uyu mugabo kandi agaciro ahabwa muri iyi kipe kagiye kagabanuka bitewe na Kylian Mbappe utanga umusaruro kumurusha, ndetse ubu ni uwa gatatu mu bahembwa amafaranga menshi muri PSG nyuma ya Mbappe na Messi.