Uko KNC yakabivuze Kiyovu yacucumiwe mu mukino uvanze n'ibirori

Uko KNC yakabivuze Kiyovu yacucumiwe mu mukino uvanze n'ibirori

 Apr 15, 2022 - 12:15

Ikipe ya Gasogi United yahagaritse umuvuduko wa Kiyovu Sports nyuma y'igihe perezida wayo KNC avuga amagambo yafashwe nko gushaka amafaranga gusa.

Yari match yari itegerejwe cyane n'abakunzi ba ruhago mu Rwanda bitewe n'amagambo perezida wa Gasogi United KNC amaze iminsi ayivugaho, aho yavugaga ko gutsindwa uyu mukino yaba ahemukiye umupira w'amaguru mu Rwanda.

Hari haciyeho imikino irindwi Kiyovu Sports itazi uko gutsindwa cyangwa kunganya bisa kuko yakubitaga umuhisi n'umugenzi, aho yaherukaga gutakaza amanota ku tariki 28 Mutarama 2022 itsinzwe na Marine FC.

Ni umukino watangiye bigaragara ko abasore ba Gasogi United bari mu mukino neza batera icyugazi ku izamu ryari ririnzwe na Kimenyi Yves, ariko abenshi bagatekereza ko Kiyovu Sports iraza kugenda yinjira mu mukino buhoro buhoro.

Kiyovu Sports yagaragazaga imbaraga nkeya hagati mu kibuga, dore ko Benedata Janvier usanzwe abanza mu kibuga yari hanze ahubwo hakinnye Muzamiru Mutyaba, wari kumwe na Nshimiyima Ismail ndetse na Bigirimana Abedi basanzwe bakinana na Janvier.

Gasogi United yatsinze Kiyovu Sports(Image:Igihe)

Ahandi hagaragaye icyuho ni mu bwugarizi aho Dusingizimana Gilbert usanzwe akinana na Ngendahimana Eric, uyu munsi yakinanye na Mutangana Derrick wanakoze ikosa ryavuyemo penariti ku munota wa 45.

Rutahizamu Djibrine Hassan yasize Mutangana Derrick ahitamo kumushyira hasi, umusifuzi atanga penariti yatewe neza cyane na Malipangu Theodore ubundi Gasogi United isoza igice cya mbere iyoboye ku gitego kimwe ku busa.

Mu gice cya kabiri umutoza Haringingo Francis yagerageje gukora impinduka zirimo kuzana Muhozi Fred na Benedata Janvier banahindura umukino ku buryo bugaragara ariko n'ubundi kubona igitego cyo kwishyura biranga.

Ku munota wa 57 rutahizamu Hassan Djibrine yongera kubasonga atsinda igitego cya kabiri cy'ishoti rikomeye cyane nyuma yo kuvuyanga ubwugarizi bwa Kiyovu Sports, ubundi Kiyovu Sports ikomeza gucucumwa nk'uko KNC yabivuze.

Abasore ba Haringingo Francis bashatse igitego cyo kwishyura kirabura ahubwo babona ikarita itukura kuri kapiteni wabo umunyezamu Kimenyi Yves.

Ibi byabaye ahagana ku munota wa 90+1 w'umukino aho Malipangu yakorewe ikosa, mu gihe ari hasi Kimenyi Yves agashaka kumuterura ngo amushyire hanze umukino ukomeze. Gusa ibi byateje ikimeze nk'imirwano birangira Kimenyi yeretswe ikarita itukura, Malipangu nawe yerekwa ikarita y'umuhondo.

Kiyovu Sports ishobora kuva ku mwanya wa mbere(Image:Igihe)

Ibi bivuze ko Kiyovu Sports ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona ku manota yayo  50 mu gihe APR FC itarakina, ariko APR FC itsinze Bugesera ku Cyumweru yahita iba iya mbere aho yaba igize amanota 51. Gasogi United yo igize amanota 26 ikaba iri ku mwanya wa kenda.

Ikindi cyo kwishimira kuri uyu mukino nuko muri stade ntawishwe n'inzara cyangwa ngo yicwe n'inyota mu gihe afite amafaranga, kuko ikitwa ibyo kurya n'ibinyobwa byari bihari ku bwinshi ndetse bigaherekezwa n'umuziki w'imbaturamugabo.