Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko umugore utwite n'umwana we utaravuka bapfuye mu kwezi gushize muri leta ya Ohio, nyuma yuko umuhungu we w'imyaka ibiri amurashe mu mugongo akoresheje imbunda yari ihishe mu nzu irimo amasasu.
Umuyobozi wa polisi, David Smith, yatangarije itangazamakuru ryaho ko Laura Ilg w’imyaka 31, yahamagaye 911 ku gicamunsi cyo ku ya 16 Kamena. Uyu mugore yasobanuye ko atwite inda y'ibyumweru 33 kandi umwana we w’imyaka ibiri yari yamurashe ku bw'impanuka. Smith yavuze ko Ilg yaje kwitaba Imana nyuma, azize ibikomere.
Bukeye bwaho ku wa Gatandatu, mu gitondo, Ishami rya Polisi rya Norwalk ryatangaje ku rubuga rwaryo rwa Facebook ko ryihanganishije umuryango, inshuti, ndetse n’abagizweho ingaruka n'urupfu rubabaje rw’umubyeyi ukiri muto n’umuhungu we utaravuka.
Ilg yari akiri muzima ubwo abapolisi bahageraga, maze ababwira ko hari ukuntu umuhungu we yinjiye mu cyumba cyo kuryamamo gikunze gufungwa mu gihe we yari arimo kumesa, maze agatangira gukina n'imbunda nk'uko Smith abitangaza.
Si ubwa mbere, ibintu nk’ibi biba muri Amerika, kuko muri Werurwe, umukobwa w’imyaka itatu yishe ku bw'impanuka mushiki we w’imyaka ine akoresheje imbunda hafi ya Houston, muri Texas, nubwo mu rugo rwabo hari abantu bakuru batanu barimo n'ababyeyi babo.
Ikigo cy’ubushakashatsi cya Pew kivuga ko ingo zigera kuri 40 ku ijana z’Amerika zifite imbunda, aho usanga nyinshi muri zo zirimo abana.
Nkuko kaminuza ya Johns Hopkins ibitangaza, ngo munsi ya kimwe cya kabiri cy’ingo zitunze imbunda muri Amerika, ni bo bazibika neza.
