Umuhanzikazi Madonna yahuriye n'uruvagusenya ku rubyiniro

Umuhanzikazi Madonna yahuriye n'uruvagusenya ku rubyiniro

 Feb 20, 2024 - 18:15

Umuhanzikazi Madonna yahuriye n'uruva gusenya ku rubyiniro yikubita hasi arimo kuririmba.

Amashusho y'umuhanzikazi Madonna agwa ku rubyiniro arimo kuririmba, akomeje kuvugisha benshi.

Madonna yituye hasi arimo kuririmba mu gitaramo cye cyo ku Cyumweru 

Ibyo byabaye ubwo uyu muhanzikazi w'imyaka 65 y'amavuko yari muri kimwe mu bitaramo bigize tour ye yise "Celebration", igitaramo cyaberaga muri Climate Pledge Arena, i Seattle, muri Washington DC ku munsi wo ku Cyumweru.

Madona yikubise hasi ubwo umwe mu babyinnyi be yakururaga intebe yari yicayeho ku rubyiniro, barimo gukora performance y'indirimbo ye "Open Your Heart", indirimbo yasohoye mu 1986.

N'ubwo yahubutse ku ntebe, ariko ntibyamubujije gukomeza igitaramo 

Icyakora ku bw'amahirwe, uyu muhanzikazi ntabwo yakomeretse, kuko yabashije guhita abyuka akanakomeza igitaramo cye.