Umuhanzi Ishimwe Manoa  yashyize hanze indirimbo, ahindura izina

Umuhanzi Ishimwe Manoa yashyize hanze indirimbo, ahindura izina

 Sep 18, 2023 - 23:24

Umuhanzi Nyarwanda ukorera umuziki muri Diaspora Ishimwe Manoa yashyize hanze indirimbo nshya yise "I'm sorry" atangira kwitwa Alik Bulan.

Uyu musore uri mu batanga icyizere muri muzika Nyarwanda ndetse akaba akorera umuziki muri diaspora yahinduye amazina yakoreshaga mu muziki (Ishimwe Manoa) atangira kwitwa Alik Bulan.

Uyu muhanzi wakoze indirimbo zirimo "I Love You more, I’m in Love, Home ndetse n’izindi ahinduye amazina nyuma y'imyaka itanu amaze akora umuziki.

Ishimwe Manoa (Alik Bulan) ubu, aganira na ISIBO TV, yavuze ko uku guhindura amazina yabitewe no gushaka kwagura umuziki we ku ruhando mpuzamahanga, ukamenyekana mu bindi bihugu.

Alik bulan usanzwe atuye muri leta Zunze umwe z’Amerika aho yerekana imideli, agakorana n’ibigo bitandukanye birimo adidas na Puma mu kwamamaza n'ibindi.

Kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise "I’m Sorry"

Yaherukaga gushyira hanze indirimbo yari yise "I'm in love" yashyize hanze muri Gashyantare uyu mwaka.