Umugore wa Messi ashobora kumukura amata ku munwa

Umugore wa Messi ashobora kumukura amata ku munwa

 May 10, 2023 - 03:13

Mu gihe ikipe ya Al Hilal ikomeje guha Lionel Messi amafaranga bigoye kwitesha, biravugwa ko umugore we yaba akiri kijijinganya atifuza ko berekeza muri Saudi Arabia.

Umunsi ku munsi amakuru agenda yiyongera avuga ko ikipe ya Al Hilal yo muri Saudi Arabia ishaka gusinyisha Lionel Messi akajya ahembwa arenze miliyoni 500 z'amapawundi ku mwaka.

Kuri uyu wa Kabiri bwo inkuru yabaye kimomo yasohowe n'ibiro ntaramakuru by'abafaransa, AFP, yavugaga ko Lionel Messi yamaze kumvikana n'iyo kipe n'ubwo Jorge Messi[Papa we akaba na agent we] yabihakanye akavuga ko umwanzuro uzafatwa ku musozo w'umwaka w'imikino.

Mu gihe kwerekeza muri Saudi Arabia ari kimwe mu byo Lionel Messi ashobora kwigaho yitonze, inkuru dukesha ikinyamakuru L'Equipe iravuga ko Antonela Roccuzzo[umugore wa Messi] atifuza ko we n'umuryango we bajya muri Saudi Arabia ahubwo ashaka ko baguma i Burayi.

Ikifuzo cya Antonela Roccuzzo gishobora kuba imbogamizi kuri Lionel Messi washoboraga guhitamo Al Hilal kubera amafaranga iri kumuha, nyamara bikaba bigoye ko yajyayo umuryango we utabyishimiye.

Usibye Al Hilal, ikipe ya FC Batcelona ni indi kipe bivugwa ko ishobora kumugarura. Umubano Messi afitanye n'iyi kipe uyihabamahirwe yo kumutsindira, ndetse Joan Laporta[perezida wa Barca] aherutse guhura na Jorge Messi baganira iby'unuhungu we.

Umugore wa Messi ntashaka kujya muri Saudi Arabia