Thibaut Courtois atangaza ko abakomeje guhatanira kugura ikipe ya Chelsea bagomba kumenya ko ikipe bagiye kugura ari ikipe yo ku rwego rwo hejuru kandi igomba kuguma mu makipe meza ku isi.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu Courtois w'imyaka 29 araba yagarutse i Stamford Bridge aho yavuye yerekeza Santiago Bernadeu muri Real Madrid, aho aya makipe araba akina umukino ubanza wa 1/4 muri UEFA Champions league.
Ni mu gihe abishyize hamwe bakoze amatsinda agera kuri ane aribo bakomeje guhatanira kugura Chelsea yashyizwe ku isoko na Roman Abramovich, mu gihe intambara muri Ukraine yashojwe n'Uburusiya ikomeje.
Thibaut Courtois araba ahura na Chelsea yavuyemo(Net-photo)
Courtois yagize ati:"Ndatekereza ko ari ukwezi gukomeye ku ikipe no ku bafana, ariko ndatekereza ko ushobora kubona ko abantu bose bakunda Chelsea bari gushyira imbaraga zabo hamwe.
"Ba nyir'ikipe bashya bagomba kumenya ikipe bagura iyo ariyo. Kandi twizeye ko bazagumisha hano umwuka wahahoze. Namaze imyaka irindwi muri Chelsea, kandi icyo ni igice kinini mu bigize imyaka ya ruhago kuri nge.
"Bampaye amahirwe yo gukura, kugaruka nkanigira kuri Petr Cech. Ndetse natwayemo ibikombe bibiri bya Premier league, mba nishimye buri gihe iyo ngarutse hano. Nizeye ko ba nyir'ikipe bashya bazumva icyo bari kugura kandi ko Chelsea izaguma ari imwe mu makipe meza ku isi."
Umukino wa Chelsea na Real Madrid uraza gutangira saa 21:00 kuri Stamford Bridge mu Bwongereza, ndetse amakuru meza muri Real Madrid nuko umutoza Carlo Ancelotti wari urwaye Covid-19 yamaze gukira ndetse hari amakuru avuga ko yasanze ikipe ye mu Bwongereza.
