Rayon Sports yongeye kubona undi mufatanyabikorwa

Rayon Sports yongeye kubona undi mufatanyabikorwa

 Nov 15, 2021 - 06:44

Ikipe ya Rayon Sports irasinya amasezerano na kompanyi icuruza amamodoka.

Muri iyi minsi amakipe atari gukina kubera imikino y'amakipe y'ibihugu, Rayon Sports ikomeje kwitegura ariko ikomeza no gusinyana n'abafatanyabikorwa bagiye batandukanye.

Rayon Sports iragirana ubufatanye na Tom transfers

Uwaherukaga ni Canl+ baherutse gusinyana amasezerano bakazayifasha ku bijyane n'amikoro arinako Rayon Sports ibafasha kumenyekanisha ibikorwa byabo ku bantu.

Kuri ubu amakuru ahari ni uko iyi kipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n'ikigo cya Tom transfers kigurisha ndetse kikanakodesha amamodoka.

  Ikirango cya Tom transfers(Image:Instagram)

Mu byo bumvikanye harimo kuba ikipe ya Rayon Sports izahabwa imodoka ebyiri zo gukoresha mu bikorwa byayo bya buri munsi.

Ku ruhande rwa Rayon Sports yo izajya yamamariza Tom transfers ikoresheje imbuga nkoranyambaga zayo.