Nubwo Donald Trump yiyamamaza yavugaga ko akigera muri Whitehouse amasaha 24 azashira yahagaritse intambara yo muri Ukraine, ayo masaha agiye gushira ntacyo arakora.
Kuri ubu nta mugambi uhamye Trump yari yerekana wasoza iyi ntambara nk'uko Al Jazeera ibitangaza, icyakora Ukraine itangaza ko ishaka amahoro, u Burusiya nabwo bukavuga ko bwiteguye kujya mu biganiro by'ubwubahane.
Mu gihe mu mitwe y'abategetsi harimo ibiganiro by'amahoro, ku mirongo y'urugamba impande zombi zikomeje gusukanaho misile hakoreshejwe dorone n'imbunda zirasa kure.
U Burusiya buratangaza ko bwahanuye dorone 55 mu bice by'imipaka, mu gihe Ukraine nayo ivuga ko yahanuye dorone 93 mu 141 u Burusiya bwari bwohereje mu mijyi ya Ukraine.
