Tiwa Savage yarahiye ko ntabanga narimwe azongera kubitsa nyina

Tiwa Savage yarahiye ko ntabanga narimwe azongera kubitsa nyina

 Aug 4, 2023 - 03:02

Umuhanzi Tiwa Savage yatangaje ko atozongera kubitsa nyina ibanga ku yindi nshuro nyuma yuko amennye ibanga mu minota itarenze 20 ko azitabira igitaramo cyo kwimika Umwami w'u Bwongereza.

Umuhanzikazi Tiwatope Savage uzwi nka Tiwa Savage mu muziki muri Nigeria, yasezeranyije nyina umubyara ko ntabanga na rimwe azongera kumubitsa ku yindi nshuro nyuma yuko amubwiye ko azitabira igitaramo cyo kwimika Umwami w'u Bwongereza, ariko akamwihanangiriza kutagira icyo abitangazaho ariko agahita abivuga.

N'ubwo Tiwa Savage yari yihanangirije nyina umubyara Cecilia Savage kutagira umuntu n'umwe abwira iyo nkuru, ariko ngo nyuma y'iminota itarenze 20 yari yarangije kubibwira musaza we. Ibi uyu muhanzi akaba yabitangarije Televisiyo "MTV UK" aho yayihamirije ko nyina yamutengushye.

Nyina wa Tiwa Savage yamennye ibanga ry'umukobwa we mu minota itarenze 20 

Ati " Ubwo nakiraga telefone imbwira ko nzaririmba mu gitaramo cyo kwimika Umwami w'u Bwongereza Charles III, numvaga nta bantu benshi nshaka ko babimenya mbere. Ariko nabibwiye mama kuko narinzi ko bimushimisha. Ariko nahise mwihanangiriza musaba ko atagira umuntu n'umwe abibwira, nyamara nkirangiza kubimubwira, natunguwe nuko bitarenze iminota 20 musaza wange yahise ampamagara ibimbwira, mpita mubwira ko nta kintu nzongera kubwira mama."

" Ubundi numvaga nta birenze kuririmba mu gitaramo cyo kwimika Umwami w'u Bwongereza, kuko nta bandi bantu narinzi bazaririmba kuri uwo munsi. Ikindi kandi ntabwo narinzi ko ari nge uzaba uhagarariye umuryango wa commonwealth. Ku bw'ibyo natangiye kumva ari ibintu binejeje, kandi natangiye kumva ko ari 'expirience' kuri nge."

THE CHOICE LIVE, Iributsa ko Tiwa Savage ari we muhanzi wo muri Nigeria wari ubashije kwitabira ibirori by'amateka byo kwimika Umwami w'u Bwongereza Charles III, byabaye ku wa 07 Gicurasi 2023, aho abanyacyubahiro barenga ibihumbi 2000 bari baturutse imihanda y'isi yose bari mu Bwami bw'u Bwongereza.