Uwahoze ari champion mu mikino yo gukirana ku isi, ndetse agashyirwa no mu gitabo cy'abanyabigwi (World Wrestling Entertainment (WWE) Hall of Famer) Hossein Khosrow Ali Vaziri wamenyekanye nka The Iron Sheik, yitabye Imana afite imyaka 81.
The Iron Sheik yitabye Imana
Uyu munyabigwi mu mikino yo gukirana yavukiye muri Irani mu 1942 , kandi azwi nk'umwe mu bakinnyi bibihangange babayeho muri uyu mukino, yegukanye ibihembo byinshi harimo n'umudari yatwaye atsinze Bob Backlund mu 1983, ahita yegukana igikombe.
World Wrestling Entertainment, itegura aya marushanwa yasohoye itangazo ku rupfu rwe, bagira bati:“WWE ibabajwe no kubika urupfu rwa WWE Hall of Famer, The Iron Sheik, kandi ihumuriza umuryango we, inshuti ndetse n’abafana.”
Iron Sheik yari umwe mu bambere bahanganye na Hulk Hogan, kandi Hogan ni we watsinze Sheik akamutwara umukandara, binatuma rye rya Hulkamania rizamuka.
The Iron Sheik yatwaye umudari muri WWE Tag Team mu 1985
Sheik kandi yari champion wa WWE Tag Team, yatsindiye umukandara hamwe na Nikolai Volkoff mu 1985. Mu 2005, Sheik yinjijwe muri WWE Hall of Fame na Sgt. Slaughter, bahanganye kuva kera, ndetse bahoze banakorana.
Sheik yasize umugore we w’imyaka 47, Caryl, hamwe n’abana.