The Ben yiyongereye kuri Butera Knowless na Charly na Nina mu gutera umugongo Kigampala

The Ben yiyongereye kuri Butera Knowless na Charly na Nina mu gutera umugongo Kigampala

 Dec 13, 2022 - 06:47

Umuhanzi The Ben wari uhagarariye igitaramo “KigaMpala” kigiye kubera muri Uganda, yamaze kwivanamo yiyongera kuri Charly na Nina na Butera Knowless bavuyemo kare.

Umuhanzi The Ben wari witezwe nk’umuhanzi mukuru mu iserukiramuco “Rwanda Kampala Festival” mu gitaramo “KigaMpala” yamaze kuvanamo ake karenge, yiyongera ku bahanzikazi Butera Knowless n’itsinda Charly na Nina nabo bavuyemo rugikubita.

Kuri ubu umuhanzi wahise aba mu nini ni Bruce Melodie ku ruhande rw'u Rwanda na Ykee Benda wo muri Uganda.

Hari hashize iminsi hacicikana amafoto yamamaza igitaramo KigaMpala giteganyijwe kuba tariki 17 Ukuboza 2022 kikabera mu gihugu cya Uganda ariko kikaba igitaramo gihuza abanyarwanda n’abanye Uganda mu rwego rwo kwizihiza ko ibihugu byombi bibanye neza.

Mu mafoto yamamazaga icyo gitaramo, byagaragaraga ko umuhanzi mukuru ari Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben.

Nyuma y’uko iminsi ikomeje kwegera uw’igitaramo nyirizina, The Ben yaje gutangaza ko yikuye muri iki gitaramo kuko afite ibintu byinshi byo gukora, atabona umwanya wo kujya i Kampala.

Nyuma y’uko The Ben ahakanye, bahise bagana umuhanzi Bruce Melodie aba ariwe basimbuza The Ben.

The Ben yavuyemo asanga itsinda Charly na Nina na Butera Knowless nabo bari babanje kuvamo mbere.

Iki gitaramo kuri ubu byemejwe ko kizagaragaramo abanyarwanda bane aribo Bruce Melodie, Anita Pendo, Mc Nario na Dj Karet. Aba bazafatanya n’abandi bahanzi bo muri Uganda nka Ykee Benda, Levixone n’abandi.

The Ben yivanye mu gitaramo "KigaMpala" kigiye kubera muri Uganda.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)