Shene ya 'Yago Tv Show' igiye gufungura amashami mu bice bitandukanye by’Isi

Shene ya 'Yago Tv Show' igiye gufungura amashami mu bice bitandukanye by’Isi

 May 24, 2024 - 06:37

Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago Pon Dat mu muziki no mu biganiro binyura kuri shene ya Youtube, agiye gufungura amashami y’iyi shene ye yitwa ‘Yago Tv Show’ mu bihugu bitandukanye harimo na America, mu rwego rwo kwagura umubare wabakurikira ibiganiro binyura kuri iyi shene no kwagura ibikorwa bye.

Yago Pon Dat kuri ubu uri kubarizwa mu gihugu cya Uganda, kimwe mu byamujyanye harimo no kwagura imbibi z’iyi shene ye ya ‘Yago Tv Show’ imaze kubaka ibigwi mu kunyuzaho ibiganiro by’imyidagaduro n’ibindi bitandukanye, akaba agiye kugenda afungura ibyicaro mu bihugu bigiye bitandukanye.

Ni igikorwa Yago yatekerejeho nyuma yo kubona abafatanya bikorwa ndetse bemeye gushora imari  muri iyi shene bityo bagatangira kumufasha kuyagurira imbibi ariko bakajya bagabana bimwe mu bizajya byinjira. Ibi kandi agiye kubikora nyuma y’aho yari amaze iminsi atangiye gukora ibiganiro kuri iyi shene mu buryo butandukanye n’ubwo yari asanzwe akoramo, aho yari amaze gutunganya studio agiye kujya akoreramo.

Abakurikiranira hafi ibiganiro anyuza kuri iyi shene, baribuka neza umunsi yamurikaga ku mugaragaro iyi studio nshya yari atangiye gukoreramo, nibwo yagaragaje umwe mu bantu bagiye kujya bafatanya mu bikorwa bya buri munsi bya Yago Tv Show, witwa ‘Safari Agaba.’

Uyu mugabo ahanini akaba ari we uri kumufasha mu ifungurwa ry’ibyicaro bishya by’iyi shene dore ko ibi bihugu byombi bagiye gufungurirayo andi mashami uyu mugabo yabibayemo.

Ku ikubitiro ku munsi wo ku wa gatatu, uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru yahise afungura ikicaro cya mbere muri Uganda mu mujyi wa Kampala.

Yago yafunguye ishami muri Uganda

Yago akaba agiye gufungura ibindi byicaro mu bihugu bitandukanye nka, Kenya (Nairobi), Nigeria (Lagos), Canada ndetse na America.

Nubwo Yago yamaze gufungura ikicaro cya mbere muri Uganda, ariko kandi yagiye afite gahunda yo kurangiza imishinga y’indirimbo yakoranye na Pallaso na Ykee Benda ndetse amakuru ahari ni uko indirimbo ya mbere izajya hanze ari iyo yakoranye na Ykee Benda.

Uganda ni igihugu Yago yabayemo cyane ndetse yamaze kuhubaka umubano n’abantu ndetse n’itangazamakuru ryaho cyane ko bajya bamufasha kumenyekanisha ibihangano bye ku bamukurikira batuyeyo.