Sheilah Gashumba nyuma yo kwitwa 'indaya' yagiriye inama abakobwa bagenzi be

Sheilah Gashumba nyuma yo kwitwa 'indaya' yagiriye inama abakobwa bagenzi be

 Apr 16, 2025 - 14:22

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga no mu myidagaduro yo muri Uganda, Sheilah Gashumba, nyuma yo kwandagazwa yitwa 'indaya', yashyize umucyo ku byo ashinjwa aboneraho no kugira inama itari agakecuru urubyiruko rw'abakobwa.

Ni nyuma y'uguterana amagambo gukomeye hagati ya Sheilah Gashumba na MC Kats byatangiye ubwo Sheilah Gashumba yagiranaga ikiganiro n'umunyamakuru witwa 'Kasuku', akavuga ko yafashe umwanzuro wo kureka gukora kuri televiziyo kuko nta mafaranga afatika yabikuragamo.

Muri icyo kiganiro nibwo yashotoye MC Kats, amubwira ko nawe akwiye kureka gukora kuri televiziyo agaha umwanya abana bakiri bato.

Nyuma Mc Kats yaje kumusubiza amusaba kugaragaza aho akura amafaranga yirirwa aryohamo hirya no hino ku Isi.

Mc Kats yashimangiye ko Sheilah Gashumba yihisha inyuma y'ibitaramo ayobora, nyamara ahubwo aribyo abagabo bamuheramo amafaranga, ibyo we afata nko kuyobya urubyiruko rumufatiraho icyitegererezo.

Nyuma y'uko Mc Kats atangaje ibi, Sheilah Gashumba yaje kwifashisha urukuta rwe rwa X yandika ubutumwa agira inama urubyiruko rw'abakobwa, ariko kandi abikora mu buryo bwo gusubiza MC Kats wamwise indaya.

Sheilah yateguje abakobwa ko bazabita amazina menshi cyane cyane 'indaya', mu gihe batangiye kugera ku nstinzi.

Yashimangiye ko nubwo umugore yaba afite akamaro kanini mu isi, ariko abagabo bamwe bazatangira kuvuga ko baryamana n'abandi bagabo.

Ati "Nanditse ibi ngira ngo mbateguze ko muzitwa amazina menshi cyane cyane 'indaya', mu gihe mugeze ku ntsinzi. Nubwo umugore yaba afite akamaro kanini ku Isi, abagabo bazavuga ko hari abo baryamana."

Yakomeje avuga ko abagabo bakunda gukoresha ijambo 'uburaya' kugira ngo bahishe gutsindwa n'ubunebwe bwabo.

Sheilah Gashumba yateguje abakobwa ko bazitwa amazina mabi abasebya nibatangira kugera ku nzozi zabo

MC Kats yashinje Sheilah Gashumba uburaya