Chrismar Malta Soares ni rutahizamu ukomoka muri Brazil akaba yarasinyiye ikipe ya Rayon Sport ariko ntiyabona ibyangombwa bimwemerera gukina muri iyi kipe ikunzwe cyane mu Rwanda.
Uyu munya-Brazil yari yasinyiye Rayon Sports kuyikinira mu gihe cy’imyaka ibiri gusa yaje kubura ibyangombwa ntiyakina mu mikino ibanza ariko biteganyijwe ko azakina inikino yo kwishyura.
Chrismar Malta Soares wakiniraga Varingha FC y’iwabo yashyize umukono ku masezerano amugira umukinnyi wa Rayon Sports ku wa Gatandatu, tariki 16 Ukwakira 2021.
Ubwo yasinyaga amasezerano,Perezida wa Rayon Sports FC, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko uyu rutahizamu bamwitezeho gufasha iyi kipe mu bijyanye n’ubusatirizi.
Ati “Icyo gikorwa (cyo kumusinyisha) cyabaye mu rwego rwo gukomeza kubaka ikipe ya Rayon Sports cyane cyane kubaka ubusatirizi bwayo, tukaba rero twaramurambagije turamushima. Ubu tumaze gusinya amasezerano turizera ko azadufasha gutsinda no gutwara ibikombe.”
Uretse Varingha FC, andi makipe Chrismar Malta Soares yakiniye arimo SE Patrocinense, FF Sports, Trindade na União Suzano yakiniye imyaka ibiri kuva mu mwaka w’imikino wa 2013/14.
Rayon Sport ni imwe mu makipe ahataniye igikombe cya shampiyona ya Primus National League muri uyu mwaka ariko abakunzi bayo bakavuga ko n'ubwo iyi kipe imeze neza ariko nta rutahizamu ukina nka nimero 9 mwiza bafite.
Byitezwe ko uyu rutahizamu w'munya-Brazil yafasha cyane kongera ibitego aho yafatanya na Essomba Willy Onana kongera ibitego bya Murera dore ko Onana ariwe uri kugenderwaho..
Chrismar Malta Soares hamwe n'umuyobozi wa Rayon Sport Uwayezu jean Fidele(Image:Rwanda Magazin)
