Ruger yijunditse abakobwa bo muri Nigeria anabashinja byinshi

Ruger yijunditse abakobwa bo muri Nigeria anabashinja byinshi

 Sep 25, 2023 - 18:46

Umuhanzi Ruger yifatiye kugahanga abakobwa bo muri Nigeria abashinja ububeshyi ndetse avuga ko atazigera narimwe abashyira ku rubyiniro rwe.

Umuririmbyi wo muri Nigeria Michael Adebayo Olayinka uzwi ku izina ry'ubuhanzi rya Ruger, yatangaje ko abagore bo muri Nigeria atari beza habe na busa mu isi yose kuko ngo ari ababeshyi.Yahamije ko n'undi wese ushaka kubibona yabibona kuko ngo nta mugabo wagiye mu mahanga wabona ko abakobwa bo muri Nigeria ari beza bifitemo n'ubunyangamugayo.

Ibyo kwijundika abakobwa kuri uru rwego, uyu muhanzi akaba yabitangaje kuri radiyo The Beat 99.9 FM iri i Lagos, ndetse amashusho yibyo yavuze akaba akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga.

Umuhanzi Ruger yashinje abakobwa bo muri Nigeria kuba ababeshyi kandi atari nabeza

Mu magambo ye ati " Nshobora guhamya ko twebwe Abanya-Nigeria tudafite abagore beza mu isi. Yego, niko bimeze. Nta mugabo wazengurutse isi ushobora kuvuga ko Nigeria ifite abakobwa beza. Dufite abagore beza ariko nanone ntabwo ari beza cyane. Ushobora gutekereza ko hari abazungukazi badateye neza kuva hasi kugera hejuru? Twaba twibeshye tuvuze ko badahari. Niba ushaka kureba, uzarebe kuko nge narabibonye."

Akaba yakomeje avuga ko atabyinana n'abafana b'abakobwa bo muri Nigeria, kuko ngo ari ababeshyi, ahubwo ngo azajya abyinana nabo mu mahanga. Ati " Kuri nge ntabwo ntekereza ko nzigera nzana abakobwa ku rubyiniro bo muri Nigeria. Kubera ko abantu benshi bakomeje kunenga ko mbyinisha ku rubyiniro abakobwa bo muri Nigeria gusa. Nta bibazo nshaka kugirana n'abagabo, nzajya nkoresha igihe cyange nigendere."

Ruger aremeza ko muri Nigeria nta bakobwa beza bahaba, kandi ko ntabo azongera gukoresha ku rubyiniro

Muri rusange akaba yahamije ko adashaka kugirana ibibazo n'abagabo bo muri Nigeria, kubera ko ngo abantu be bameze nk'uburozi, kandi ngo azi neza ko abakobwa benshi bo muri Nigeria bafite abakunzi. Ku bw'ibyo, ngo ntabwo ashaka umuntu wazaza kumureba. Ati, "Abakobwa bo muri Nigeria ni ababeshyi muri rusange."

Iyi akaba atari inshuro ya mbere Ruger agira ibyo atangaza ku bagore, dore ko no mu minsi yashize nabwo yatangaje ko abakobwa baba bameze nk'uburozi ku bagabo ariko ngo n'abagabo nabo bakaba uburozi ku bagore. Ikindi kandi, ngo nawe yabaye uburozi ku mukunzi we.