Umunyamakuru w'imyidaguro Peacemaker agiye kuvanga imiziki

Umunyamakuru w'imyidaguro Peacemaker agiye kuvanga imiziki

 May 26, 2023 - 02:59

Umunyamakuru akaba n'umusesenguzi mu gisata cy'imyidagaduro mu Rwanda MBARUBUKEYE Etienne Peacemaker uzwi nka Pundit agiye kuvanga imiziki ku mazina ya Dj Pundit.

Guhera mu 2016 muri Kaminuza y'u Rwanda ari Umunyamakuru w'imyidaguro, ndetse nyuma yo gusoza amasomo mu 2019 akabigira umwuga, Mbarubukeye Etienne Peacemaker uzwi  nka Pundit yatangaje ko ku mugaragaro agiye kuvanga imiziki ku mazina ya Dj Pundit.

Uyu musore wamenyekanye cyane  mu kiganiro The Choicelive ku Isibo TV, ndetse akaba afite na website ya thefacts.com yandika iby'imyidagaduro, akaba atangaza ko Dj Phil Peter ariwe afatiraho urugero muri uyu mwuga atangiye.

Peacemaker agiye mu kuvanga imiziki nyuma y'uko yatangiriye mu mashuri abanza ndetse n'ayisumbuye ibyo kuririmba, ikindi kandi akiga no gukoresha ibikoresho bya muzika akiri muto.

Umunyamakuru Mbarubukeye Etienne Peacemaker agiye kuvanga umuziki nka Dj Pundit 

Uyu musore akaba yaratangaje ko urukundo rw'umuziki rwatangiye akiri muto ndetse ko mu gihe cyose yari umunyeshuri yaririmbaga muri korari zo muri Kiliziya Gatolika.

Dj Pundit yatangiye kuririmba indirimbo ze akiri muto

Ibyo kuririmba ntibyahagarariye mu kuririmba iz'abandi gusa, kuko nawe yanditse indirimbo ze ndetse aranaziririmba mu gihe yari mu mashuri yisumbuye yewe no muri Kaminuza.

Peacemaker yatangaje ko yaje gukora zimwe mu ndirimbo zakunzwe ndetse zikaba zarakozwe n’abatunganyamuziki bari bakomeye mu muziki w’u Rwanda icyo gihe barimo: TrackSlayer na Dany Beats.

Dj Pundit yatangiye kuririmba muri Korari zo muri Kiliziya Gatolika akiri muto

Ati " Nkiga  mu mashuri yisumbuye, nakoze indirimbo kwa Trackslayer na Danny Beat, yitwa "Hope in Heaven" icyo gihe nageze mu kigo irakundwa cyane. Ngeze Kaminuza nakomeje umuziki kuko mfite indirimbo zisaga enye zifite amajwi n’amashusho."

Dj Pundit yamenye gucuranga akiri muto

Nubwo uyu musore yaririmbaga muri korari ndetse akanyuzamo agakora n'indirimbo ze, ariko ngo mu gihe yari akiri mu mashuri yisumbuye yatangiye kwiga gucuranga gitari (guitar) ndetse aza no kuba inzobere muri byo akiri muto.

Ati ”Nakuze ndirimba muri korari yo mu Kiliziya Gatolika ku buryo ngeze mu mashuri yisumbuye nize guitar ndayimenya. Mu 2014 nakoze indirimbo yitwa “Amahoro” icyo gihe, ni Big Team yayikoze ku Gisenyi kandi icyo gihe yarakunzwe.

Dj Pundit yamenye gucuranga gitari akiri mu mashuri yisumbuye 

Uyu musore akaba yaratangaje ko kuba yarize gitari akiri mu mashuri yisumbuye, ari byo byamufashije gukora indirimbo zakunzwe ndetse zigakorwa n'abanyamuziki bakomeye mu Rwanda nk'abo twabonye haruguru.

Dj Pundit yinjiye mu itangazamakuru afite inyota ya muzika

Dj Pundit, avuga ko yatangiye itangazamakuru ry’umwuga, agifitiye urukundo rwinshi umuziki ndetse ko yari amaze no kwiyumvamo kujya awuvanga kinyamwuga kuko byari bimaze gutera imbere cyane mu Rwanda.

Dj Pundit azanye impinduka mu kuvanga umuziki, ubanza inumoso

Akaba kandi atangaza ko azafatanya umwuga wo kuvanga umuziki ndetse n'uw'Ubunyamakuru, ati “Nzabifatanya n'itangazamakuru kuko kuvanga imiziki bizamurikirwa n'itangazamakuru. Muri make Itangazamakuru rizabera urumuri umwuga wo kuvanga imiziki.”

Impinduka Dj Pundit azanye mu kuvanga imiziki

Ku ikubitiro , Dj Pundit yatangaje ko aka kazi azagafatanya na Selekta Tony na Dj Puffy 250 ndetse ko bazajya bakorana ahantu hose nk'ikipe kuko abishyize hamwe Imana irabasanga.

Ku ntumbero afite muri uyu mwuga mushya, Dj Pundit avuga ko gahunda afite ari iyo gukuraho icyuho kiri mu muziki nyarwanda ku buryo azajya akora uruhererekane rw’indirimbo [Playlist] buri cyumweru.

Ikindi kandi izo playlist azajya aba yakoze, abantu bakazajya bazikura ku muyoro wa YouTube ari wo Dj Pundit ndetse n'izindi mbuga zicuruza imiziki.

Dj Pundit aratangira akazi k'ubu-Dj  kuri uyu 26 Gicurasi 2023

Ikindi kandi yifuza, ngo ni uko azajya afasha abantu bashya bifuza kwiga no kwihugura ku mwuga wo kuvanga imiziki.

Muri rusange, ikiraka cya mbere Dj Pundit azakora biteganyijwe ko ari bugikore mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, ahazwi nko kuri Boston Villa Resto-Bar iherereye Kicukiro, Sonatube, mu nsi ya Classic Hotel ku gahanda baparikaho amakamyo. Kuvanga imiziki yabyigiye muri Scratch Music Academy akaba agiye kubangikanya Itangazamakuru no kuvanga imiziki. 

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)