Ruger yashinje abafana ba Mohbad kugira uruhare mu rupfu rwe

Ruger yashinje abafana ba Mohbad kugira uruhare mu rupfu rwe

 Oct 8, 2023 - 14:36

Umuhanzi Ruger yatunze intoki abafana ba Mohbad yerekana uruhare rwabo mu rupfu rw'uyu muhanzi.

Umuhanzi wo muri Nigeria Michael Adebayo Olayinka wamenyekanye ku mazina ya Ruger, yavuze ko abakunzi ba nyakwigendera umuraperi Ilerioluwa Oladimeji Aloba uzwi nka Mohbad, ko nabo bafite uruhare mu bibazo byamubayeho mbere yuko yitaba Imana ku wa 12 Nzeri 2023, mu rupfu rutari rwamenyekana neza icyaruteye.

Mohbad akaba yarapfuye mu buryo bugiteje urujijo kugera magingo aya, dore ko hari videwo yagiye hanze mbere yuko yitaba Imana imugaragaza ari mu buribwe bukabije avuga ko ari kuzira abo bahoze bakorana mu nzu itunganya umuziki ya Marlian Records y'umuraperi Abdulazeez Fashola uzwi nka Naira Marley.

Ruger aremeza ko abafana ba Mohbad bagize uruhare mu rupfu rwe

Ibi byatumye, uyu Naira Marley magingo aya ari mu maboko ya polisi hamwe na mugenzi we Sam Larry, aho bari gukorwaho iperereza niba hari aho bahuriye n'urupfu rw'uyu muhanzi. Aba basore baheruka gukatirwa iminsi 21 y'igifungo, polisi yo mu mugi wa Lagos ikaba yanavuze ko hari ibimenyetso bibahuza n'urupfu rwa Mohbad.

Mu kiganiro umuhanzi Ruger aheruka kugirana n'umunyamakuru Adesope Olajide, akaba yaravuze ko abafana ba Mohbad bagize uruhare ruziguye ku bibazo yagize mbere yo kwitaba Imana, kuko ngo banze kumva indirimbo ze nyuma yuko avuye muri Label ya Marlian Records ya Naira Marley.

Mohbad witabye Imana akomeje gushavuza benshi mu gihe asabirwa ubutabera

Ati " Ntabwo mbizi niba Label ya Marlian ifite uruhare mu bibazo bya Mohbad, ariko icyo nshaka ko abantu bamenya, ni uko Label atari yo kibazo gusa, ahubwo abafana nabo n'ikibazo kubera ko ubwo yari agisohoka muri iyi Label, si ntekereza ko abafana bongeye kumva indirimbo ze cyane. Ariko ndumva hari aho bihuriye na Marlian Records."

Mohbad akaba yarahoze muri Label ya Marlian Records, gusa mu 2022 akaba yaraje gusohokamo ku mpamvu zuko hari ibyo batumvikanyeho. Kugera magingo aya, polisi ya Nigeria ikomeje iperereza ryo ku rwego rwo hejuru kugira ngo imenye abihishe inyuma y'urupfu rw'uyu muhanzi watangiye gukora amateka nyuma gutabaruka.