Ferguson, umutoza w’icyubahiro wa United, aherutse kuvuga ko ikipe iri mu bihe bisa n’ibyahuye na Liverpool, igihe yamazemo imyaka 30 idatsinda igikombe cya shampiyona.
Ferguson yagize ati:"Byashoboka ko bizatwara imyaka 10 kugeza 11 kugira ngo igikombe cya Premier League kizasubire kuri Old Trafford."
Nyamara, Amorim afite icyizere gikomeye, ashingiye ku mikino n’imbaraga z’ikipe ye.
Yagize ati:"Ferguson asobanukiwe umupira w’amaguru kurusha njye, cyane cyane uwo mu Bwongereza, ariko ntekereza ko tutazamara igihe kirekire kugira ngo dutware igikombe cya shampiyona. Sinzi umutoza uzaba utoza ikipe, ariko mfite icyizere cy’ukuri ko dushobora guhatana ku gikombe mu myaka mike iri imbere."
Amorim yongeyeho ko nubwo atashobora guhamya neza igihe igikombe kizagaruka kuri Old Trafford, icyizere cye kiri hejuru, kandi ikipe ye izakomeza guhatana ku rwego rwo hejuru.
Ruben Amorim yagaruye akamwenyu ku maso y'abafana ba Manchester United

