Ruben Amorim yagaruye akamwenyu ku maso y'abafana ba Manchester United

Ruben Amorim yagaruye akamwenyu ku maso y'abafana ba Manchester United

 Dec 20, 2025 - 18:11

Umutoza wa Manchester United, Ruben Amorim, yagaragaje icyizere gikomeye ko ikipe ye ishobora kongera kwegukana igikombe cya shampiyona y’Ubwongereza mu gihe gito, atitaye ku buhanuzi bwa Sir Alex Ferguson bwavugaga ko byafata imyaka 10 cyangwa 11.

Ferguson, umutoza w’icyubahiro wa United, aherutse kuvuga ko ikipe iri mu bihe bisa n’ibyahuye na Liverpool, igihe yamazemo imyaka 30 idatsinda igikombe cya shampiyona.

Ferguson yagize ati:"Byashoboka ko bizatwara imyaka 10 kugeza 11 kugira ngo igikombe cya Premier League kizasubire kuri Old Trafford."

Nyamara, Amorim afite icyizere gikomeye, ashingiye ku mikino n’imbaraga z’ikipe ye.

Yagize ati:"Ferguson asobanukiwe umupira w’amaguru kurusha njye, cyane cyane uwo mu Bwongereza, ariko ntekereza ko tutazamara igihe kirekire kugira ngo dutware igikombe cya shampiyona. Sinzi umutoza uzaba utoza ikipe, ariko mfite icyizere cy’ukuri ko dushobora guhatana ku gikombe mu myaka mike iri imbere."

Amorim yongeyeho ko nubwo atashobora guhamya neza igihe igikombe kizagaruka kuri Old Trafford, icyizere cye kiri hejuru, kandi ikipe ye izakomeza guhatana ku rwego rwo hejuru.

Ruben Amorim yagaruye akamwenyu ku maso y'abafana ba Manchester United