Mu butumwa banyujije kuri X, bagaragaje ko bafashije aba banyamakuru kuyoboka inzira y'ibiganiro bagakemura amakimbirane bagiranye mu minsi ishize bigateza impagagarara ku mbuga nkoranyambaga.
RMC yakomeje isaba abanyamakuru kwirinda gukoresha umuyoboro w’igitingazamakuru cyangwa imbuga nkoranyambaga zabo bwite nk’igikoresho cyo kwihimura kubo bafitanye ibibazo.
Bongeye kandi gushishikariza abakora umwuga w’itangazamakuru bose gukomeza kwimakaza imyitwarire iboneye, kubahana no kwihutira gukemura amakimbirane mu nzira y’amahoro.
RMC yafashe umwanzuro wo kunga Rugaju na Lorenzo, nyuma y'uko mu minsi ishize nabwo bari batumije inama y'igitaraganya bagiranye n'abanyamakuru ba siporo mu Rwanda, bongera kubakebura babibutsa amahame agenga umwuga w'itangazamakuru.
Ni inama yakozwe nyuma y'uko mu biganiro bitandukanye bya siporo byari bisigayemo byumvikanamo guhangana kw'abanyamakuru baterana amagambo, aho gutangaza amakuru nk'uko bikwiye.