Ibi byaturutse ku butumwa yashyize kuri Instagram, aho yatanze igitekerezo kuri video yasabaga abantu guhitamo hagati yo “gusubira kuba beza no kugira ikimero” cyangwa “gutwita mu mwaka ukurikiyeho.”
Igisubizo cya Rihanna cyagaragaje ko atabona ikibazo mu gitekerezo cyo kongera gutwita, bituma abafana be batangira kuvuga ko ashobora kuba yitegura kwakira undi mwana mu gihe kiri imbere.
Aya makuru aje mu gihe hashize amezi make gusa Rihanna n’umukunzi we A$AP Rocky bakiriye umwana wabo wa gatatu.
Uyu muhanzikazi, uzwi cyane mu muziki ndetse no mu bucuruzi, asa n’uwishimira cyane ubuzima bwo kuba umubyeyi, nubwo abafana bakomeje kumusaba gusohora ibihangano bishya.
Nubwo nta tangazo ryemewe ryashyizwe ahagaragara, amagambo make ya Rihanna yonyine yari ahagije kugira ngo atume iyi ngingo iba imwe mu ziri kuganirwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye ku isi.
Abasesenguzi bavuga ko Rihanna ari mu cyiciro cy’ubuzima bwe aho gushyira imbere umuryango we, ariko na none benshi bagakomeza kwibaza niba ibi bitazagira ingaruka ku mwuga we w’umuziki, cyane cyane ku bijyanye n'umuzingi mushya abantu bamaze igihe bategereje.
Rihanna yavuze ko nta kibazo abona mu kongera kwibaruka muri uyu mwaka
Rihanna na A$AP Rocky bamaze igihe gito bibarutse umwana wa gatatu
