Rema yishyuwe akayabo ngo azaririmbe mu bukwe bwo mu Buhinde

Rema yishyuwe akayabo ngo azaririmbe mu bukwe bwo mu Buhinde

 Jul 12, 2024 - 11:01

Umuhanzi muto ugezweho muri Nigeria, Rema, nawe yamaze kugera mu gihugu cy'u Buhinde, aho yishyuwe akayabo ngo azaririmbe mu bukwe bw'umwana w'umuherwe bukomeje kurikoroza.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane nibwo Rema yafashe rutemikirere yerekeza mu gihugu cy'u Buhinde, aho agomba kuririmba mu bukwe bw'umwana w'umuherwe witwa Mukesh Ambani.

Rema akaba yishyuwe miliyoni $3, ni ukuvuga asaga miliyari 3 z'amafaranga y'u Rwanda kugira ngo azaririmbe indirimbo ye 'Calm dawn' ikomeje guca ibintu hirya no ku Isi.

Kuva tariki 12-14 Nyakanga 2024, nibwo ubu bukwe bwa Anant Ambani n'umukunzi we Radhika Merchant buzatangira, kugeza tariki 14 Nyakanga 2024, aho biteganyijwe ko n'umuhanzikazi Adele agomba kuririmbamo.

Rema agiyeyo nyuma y'uko umuhanzikazi Rihanna na Justin Bieber nabo baherutse kuhataramira mu birori bibanziriza ubukwe. 

Ni ubukwe bwitezwemo ibyamamare birimo umunyamidelikazi Kim Kardashian, abayobozi bakomeye mu Bwongereza n'abandi.