Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, rwashyizeho amabwiriza agenda ahakorerwa ibikorwa by'imyidagaduro mu minsi mikuru isoza umwaka.
Mu itangazo bashyize kuri X kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024, bavuze ko aya mabwiriza aratangira kubahirizwa uhereye kuri iyi tariki ya 10 Ukuboza 2024 kugera ku wa 5 Mutarama 2025.
Amabwiriza ateganya ko ahakorerwa ubucuruzi bujyanye n'imyidagaduro harimo resitora, utubari n'utubyiniro hagomba gufungwa bitarenze saa Munani z'ijoro kuva ku wa Mbere kugera ku wa Kane.
Icyakora amabwiriza avuga ko bazajya bakora ijoro ryose ku wa Gatanu, no mu mpera z'icyumweru no ku minsi y'ikiruhuko.


