Mu mwaka wa 1987 ku wa 10 werurwe, nibwo mu muryango wa Etienne Rukwavu na Peruth Kantetere havuze impundu ubwo bibarukaga umwana w'umuhungu bamwita Emery Gatsinzi akaba yari we mwana wa mbere uyu muryango wari ubyaye.
Mu mwaka wa 2006, nibwo Gatsinzi Emery yinjiye mu mwuga w'umuziki ahita yiyita Riderman nk'izina akoresha mu buhanzi bwe. Kuva icyo gihe yatangiye gushimisha abantu kugeza nanubu akaba agitanga ibyishimo.
Ku wa 26 Nyakanga 2015, nibwo Riderman yakoze ubukwe na Miss Nadia mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, ubukwe bwabanje kugirwa ubwiru ariko nyuma ba nyiri ubwite bakaza kubyitangariza ko bakoze ubukwe.
Ku munsi yizihirizaho isabakuru ye, Riderman yahawe ubutumwa butomoye n'umugore we Nadia baherutse kubyarana impanga mu mwaka wa 2021 ku wa 13 kamena.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Nadia yatomoye Riderman amushimira kuba yaramubereye umugabo yahoze yifuza mu nzozi ze.
Ati “Isabukuru nziza rukundo. Uko umunsi ukeye ngenda ndushaho kugukunda. Kuva amaso yanjye yabona indoro yawe ntabwo urukundo ngukunda rurarekera gukura. Sinzi uko ubigenza kugira ngo buri munsi unyatsemo ibyiyumviro bishya.”
Nadia kandi yabwiye Riderman ko ibyo yigeze kwifuza byose akiri inkumi yabibonye ndetse birenze ibyo yatekerezaga mu bukumi bwe.
Akomeza agira ati “Ibyo nakundaga byose nkiri inkumi byandyoheye kurushaho ungize uwawe kuko mbisangira nawe. Ubu iyo nicaye mu bandi tutari kumwe umutima uba uterera aho uri n’ibitekerezo iyo ndebye nabi byisangira wowe.”
Nadia yifuza kubana na Riderman iteka ryose bakazasazana nkuko bahanye isezerano icyo akaba aricyo kifuzo Nadia ahora ashyira imbere.
Ati “Niba hari ikintu kizanshimisha ni ukuzazana imvi nkageza ku munsi wanjye wa nyuma wo muri ubu buzima tukiri kumwe. Nkwigiraho byinshi cyane kandi nterwa ishema n’uwo uri we."
Riderman ubu ari kubarizwa mu gihugu cy'ubufaransa aho ku wa 25 werurwe uyu mwaka azakorera Igitaramo I Lyon we na Christopher.
