Ubwo yari mu kiganiro 'Password' kuri RBA, yavuze ko yakuze yitwara nk'abahungu kuko yakuranye na musaza we akajya akora ibyo akora byose bituma akura nta myitwarire y'abakobwa afite ku buryo byari gutuma atekereza kujya muri Miss Rwanda.
Ati "Nakuranye na musaza wanjye dukurikirana, rero ibyo akoze byose nkajya mbikora. Yajya gukina umupira nkajyayo, yajya gutwara igare ngatwara igar,...mbega ngahora ndi mu marushanwa na we.
Yavuze ko kugira ngo age muri Miss Rwanda byatewe n'inshuti ye yashakaga kubijyamo, amusaba ko bazajyana ariko we (Kalimpinya) bimubera ihurizo kuko nta myenda (ikanzu) n'inkweto by'abakobwa yagiraga yewe ntabwo yari azi no gutambuka nkabo.
Icyo gihe Kalimpinya yaramuhakaniye, gusa bakomeza kumuhatiriza bamusaba kujya kugerageza ndetse bamwizeza kuzabimufashamo birangiye abyemeye.
Queen Kalimpinya yitabiriye Miss Rwanda 2017 nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu 2015, biza kurangira yegukanye ikamba ry'igisonga cya gatatu cya Miss Iradukunda Elsa.
Yakomeje avuga ko nyuma yo kwitabira Miss Rwanda, ubuzima bwatangiye guhinduka bitewe n'uko atari akibasha kwisanzura muri sosiyete kuko yari yamaze kuba icyamamare.
Avuga ko iyo yajyaga gutega imodoka abantu bamwuzuragaho, abandi bakamuryanira inzara bibaza ukuntu umuntu nkawe agenda mu modoka rusange. Si ibyo gusa kuko byageze n'aho ajya gutega moto bakamuca amafaranga bitwaje ko ari icyamamare.
Nyuma yo kubona ko bizamugora, nibwo yaje gushaka uko yagura moto ye abifashijwemo n'ababyeyi be, atangira kuyifashisha ajya kwiga nk'ibisanzwe aho yigaga Kaminuza.
