Prince Harry na Meghan Markle nta n'umwe ukibikoza

Prince Harry na Meghan Markle nta n'umwe ukibikoza

 Jul 26, 2023 - 11:57

Prince Harry n'umugore we Meghan Markle, ubuzima ntibuboroheye nyuma yo kwiyomora ku muryango w'ibwami, kuko bivugwa ko n'abaturanyi babo batakibikoza.

Abantu b’ibyamamare, barimo abaturanyi babo bakomeye Steven Spielberg, Julia Louis-Dreyfus, na Rob Lowe, bakomeje kwihunza Prince Harry na Meghan Markle, batinya ko bashobora kubashyira ku karubanda ndetse bikaba byakangiza umubano wabo n’igikomangoma William na Kate Middleton.

Meghan Markle na Prince Harry batewe uw'inyuma mu birori bya Oprah Winfrey 

Ababana na bo mu gace ka Montecito, bigaragara ko bafite impungenge zo kwakira uyu muryango witandukanyije n'ibwami, ibintu biherutse gushimangirwa no kuba bataratumiwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko ya Oprah Winfrey, nubwo yagiranye na we ikiganiro bagahuza urugwiro muri Werurwe 202, nk'uko byatangajwe na NewsNation.

Nyuma yo gutandukana n’umuryango w’ibwami mu 2020, Prince Harry n’umugore we, bahuye n’ingaruka ubwo bangirwaga kugenda mu ndege ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyo gihe bari basabye ko bagenda  muri iyi ndege basubiye muri Amerika nyuma yo gushyingura umwamikazi Elizabeth muri Nzeri.

Prince Harry na Meghan Markle bangiwe kugenda mu ndege imwe na perezida Joe Biden 

Uyu mawanzuro wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, watewe no kuba iki gihugu kitarashakaga gushyira uyu muryango utavugwaho rumwe, mu ndege imwe na perezida wa Amerika, mu rwego rwo kwirinda umuvundo n'akaduravayo mu maso ya rubanda.

Usibye kuba White House yarabangiye kugenda muri iyi ndege, ibi byamamare muri Hollywood, byagiye binagorwa no kuba muri rubanda nyuma yo gushishura amabanaga menshi y’ibwami..