PNL21:AS Kigali yateshejwe na Etincelles inanirwa kwitiza umwanya wa mbere

PNL21:AS Kigali yateshejwe na Etincelles inanirwa kwitiza umwanya wa mbere

 Feb 24, 2023 - 13:57

AS Kigali yananiwe kwikura imbere ya Etincelles ihagaze neza ku kibuga cyayo, bituma intego yayo muri uyu mwaka w'imikino ikomeza kwibazwaho.

Umukino wa Etincelles na AS Kigali niwo mukino wabimburiye indi mikino y'umunsi wa 21 wa Primus National League, ukaba ari umukino wabereye i Rubavu kuri uyu wa Gatanu.

Ni AS Kigali ivuga ko ishaka igikombe cya shampiyona ya 2022-2023 ariko ikaba itari kwitwara neza, dore ko mu mikino itandatu yaherukaga yatsinzemo ibiri gusa.

Ku rundi ruhande AS Kigali yari igiye gusura ikipe imeze neza cyane cyane iwayo kuri sitade umuganda, ikipe ya Etincelles itaratsindwa umukino yakiriye muri shampiyona y'uyu mwaka.

AS Kigali yabonye igitego cya mbere ku munota wa 10 gusa gitsinzwe na Djibrine Akuki, ndetse ku munota wa 47 Tuyisenge Jacques atsinda igitego cya kabiri bisa nk'aho amanota atatu Cassa Mbungo ayacyuye.

Nyuma y'uko umuzamu Ntwali Fiacre yeretswe ikarita itukura ku munota wa 55, byatwaye iminota ikenda gusa ngo AS Kigali ibe yishyuwe ibitego bibiri. Ku munota wa 61 rutahizamu Samaila Moro yatsinze icya mbere, mu gihe Ibrahim yatsinze icya kabiri bikaba ibitego 2-2.

AS Kigali yatakaje amanota abiri, bituma benshi bakomeza kwibaza kuri iyi kipe. Iyi kipe iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 38, ikaba irushwa amanota abiri na APR FC iri ku mwanya wa mbere ariko itarakina umunsi wa 21.

Mu minsi ishize nibwo iyi kipe yatangaje ko yikuye mu gikombe cy'amahoro, aho abenshi batekereje ko ishaka gushyira umutima ku gikombe cya shampiyona ariko kuva icyo gihe ntiri kwitwara neza muri shampiyona.

Imikino y'umunsi wa 21 irakomeza mu mpera z'iki cyumweru.

Ku wa Gatandatu:

15:00:Gorilla FC vs Rwamagana City

15:00:Kiyovu Sports vs Bugesera FC

15:00:Rutsiro FC vs Rayon Sports

Ku Cyumweru:

15:00:Marine FC vs Espoir FC

15:00:Mukura vs Gasogi United

15:00:Musanze FC vs APR FC

15:00:Police FC vs Sunrise

Etincelles na AS Kigali zaguye miswi