Ikinyamakuru Russia Today cyatangaje ko Putin yemeye ubwiganze mu gushyira urukozasoni kuri iterineti anasaba ko hashyirwaho ibindi bintu bishimishije abantu byarangaza abantu aho kurangazwa n’ibirimo amashusho y’urukozasoni.
Ejo ku wa Kane, Putin yabivugiye mu birori ngarukamwaka bya ‘Direct Line’ yabereye i Moscou, aho Putin yemeye ko iki kibazo kirenze Uburusiya kandi ko kigira ingaruka ku bindi bihugu byinshi kandi ko urukozasoni(pornography) ari ‘icyorezo’ ku isi. Yashimangiye ko nubwo guhagarika ibintu nkibi bishobora kuba amahitamo, ari ngombwa gutanga ubundi buryo bushobora gutuma abantu bahugira mu bindi Kandi bakishima.
Amagambo ya Vladimir Putin aje mu gihe impungenge ziterwa n’ibiri n’amashu intsho y’urukozasoni kuri interineti n’ingaruka zabyo ku mibereho rusange nihangayikishije isi yose. Mu gihe ibihugu byinshi birwana no kugenzura icyo kivazo, Putin yibanze ku kwimakaza umuco utanga ubundi buryo bwo kwishima buruta kureba iby’urukozasoni kuri interineti.
Raporo ya Statista ivuga ko gusura imbuga za interineti ziciruza amashusho y’urukozasoni ku isi biri muri miliyari.
Kugeza muri Gicurasi 2024, urubuga rwa Pornhub rwagize abantu miliyari 5.49 ku kwezi, mu gihe urubuga rwa Xvideos rwari hafi ahi na miliyari 4.02 buri kwezi. Raporo ya Statista yavuze kandi ko amashusho y’urukozasoni ari kimwe mu bintu bikomeje kwiganza cyane kuri interineti.
