Abashinwa bahaye intwaro DRC zo kwivuna M23

Abashinwa bahaye intwaro DRC zo kwivuna M23

 May 23, 2023 - 02:35

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyakiriye Drones z’intambara zavuye mu gihugu cy'u Bushinwa zo guhashya M23.

Nyuma y'uko intambara hagati y'igisirikare cya DR-Congo FARDC n'inyeshyamba za M23 isa nkaho yagenjeje amaguru make, ariko Leta ya DRC ikanga kuyoboka inzira y'ibiganiro hari ubwoba ko isaha n'isaha intambara yakongera ikubura.

Ku bw'ibyo, magingo aya biri gutangazwa ko FARDC yashyikirijwe drones eshatu zo mu bwoko bwa CH-4 zikorwa n'ikigo China Aerospace Science and Technology Corporation(CASC) cyo mu Bushinwa.

Izi drone zifashishwa mu kugaba ibitero RDC yakiriye, ziri mu icyenda yatumije mu ntangiriro z’uyu mwaka ngo ziyifashe kwivuna M23, ubwo imirwano hagati y’impande zombi yari imaze gufata indi ntera.

Igisirikare cya DR-Congo FARDC cyakiriye drone z'Abashinwa za CH-4 zo kwivuna M23 

Ikindi kandi muri Nzeri uyu mwaka biteganyijwe ko Congo izakira izindi drone eshatu, mu gihe eshatu zindi zizaba zisigaye zizayigeraho mu mpera z’uyu mwaka.

Drones z’Intambara RDC yaguze, byitezwe ko izajya izifashisha mu kugaba ibitero ndetse no gukora ubutasi ku birindiro by’umwanzi wayo.

Usibye izi drones, iki gihugu kinamaze iminsi mu biganiro n’u Bushinwa bwifuza kukigurisha indege z’intambara zo mu bwoko bwa Chengdu FC-1 Xialong ndetse n’izindi zo mu bwoko bwa Chengdu J-10.

Byitezwe ko iby’izi ndege bishobora kuganirwaho mu mpera z’uku kwezi hagati ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi na mugenzi we Xi Jinping, ubwo uyu Perezida wa Congo Kinshasa azaba yasuye u Bushinwa.

Muri rusange, Drones zo mu bwoko bwa CH-4 Congo yakiriye byitezwe ko zigomba kwiyongeraho izindi zo mu bwoko bwa MQ-9 Reaper z’Inyamerika.