Mu cyumw gishize Uburusiya buteye Ukraine mu ntambara bwise iyo kubuza Ukraine kwinjira mu muryango w’ubumwe no gutabarana wa NATO, ibihugu bigize mu Umuryango w’Abibumbye birimo n’u Rwanda byatoreye niba intambara yahagarara cyangwa igakomeza.
Ni amatora yaranzwe n’uko ibihugu byinshi byatoye ko Uburusiya bwahagarika intambara ariko Vladimir Vladimirovich Putin utegeka Uburusiya yakomeje intambara.
Muri icyo gihe kigoye Ukraine irimo, irimo kwakira inkunga z’ibihugu bitandukanye muri ibyo harimo n’ibya Africa byatangiye kwitanga.
Abakorerabushake b’urubyiruko rwo muri Nigeria biyemeje kujya mu rugamba gufasha Ukraine maze Ambasade y’icyi gihugu muri Nigeria itangaza ko umuntu wese ushaka gufasha Ukraine mu rugamba agomba gutanga igihumbi cy’idorali rya America (Miliyoni y’amafaranga).
Nkuko byasobanuwe na Ambasade ya Ukraine muri Nigera, yavuze ko bitewe n’uko hari intambara kandi kugirango ugere muri Ukraine ubanza guca mu bindi bihugu, ayo mafaranga ari ayo kubanza gushaka visa y’ibindi bihugu bisangiye imipaka na Ukraine birimo Poland n’ibindi no kuvamo itike ibageza aho bazaba bagiye.
Uretse ibyo kandi Ambasade ya Ukraine muri Nigeria, yasabye abo bakorerabushake bashaka kwitangira Ukraine kuba bafiteho ubumenyi byibura buke ku ntambara cyangwa indi myitozo ihambaye kugirango batazagwa mu rugamba.
The Embassy of Ukraine in Nigeria said & I quote; “Nigerians who intend to fight for Ukraine against Russia, must provide $1,000 for their ticket & Visa.” Someone is willing to die for your cause, but they must pay to die? Is this internalized dislike for blacks?
— NEFERTITI (@firstladyship) March 4, 2022
View this post on Instagram
Intambara irakomeje muri Ukraine[Net-photo].
View this post on Instagram
