Nigeria: Urubyiruko rwiyandikishije gufasha Ukraine mu ntambara rwaciwe akayabo

Nigeria: Urubyiruko rwiyandikishije gufasha Ukraine mu ntambara rwaciwe akayabo

 Mar 5, 2022 - 03:37

Abasore n’inkumi b’abakorerabushake ba Nigeria bari bagaragaje ko bashaka kwitangira Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’ Uburusiya, baciye $1000 miliyoni y’amafaranga kuri buri muntu kugirango babashe kubona indege ibageza muri Ukraine.

Mu cyumw  gishize Uburusiya buteye Ukraine mu ntambara bwise iyo kubuza Ukraine kwinjira mu muryango w’ubumwe no gutabarana  wa NATO, ibihugu bigize mu Umuryango w’Abibumbye birimo n’u Rwanda byatoreye niba intambara yahagarara cyangwa igakomeza.

Ni amatora yaranzwe n’uko ibihugu byinshi byatoye ko  Uburusiya bwahagarika intambara ariko Vladimir Vladimirovich Putin utegeka Uburusiya yakomeje intambara.

Muri icyo gihe kigoye Ukraine irimo, irimo kwakira inkunga z’ibihugu bitandukanye muri ibyo harimo n’ibya Africa byatangiye kwitanga.

Abakorerabushake b’urubyiruko rwo muri Nigeria biyemeje kujya mu rugamba gufasha Ukraine maze Ambasade y’icyi gihugu muri Nigeria itangaza ko umuntu wese ushaka gufasha Ukraine mu rugamba agomba gutanga igihumbi cy’idorali rya America (Miliyoni y’amafaranga).

Nkuko byasobanuwe na Ambasade ya Ukraine muri Nigera, yavuze ko bitewe n’uko hari intambara kandi kugirango ugere muri Ukraine ubanza guca mu bindi bihugu, ayo mafaranga ari ayo kubanza gushaka visa y’ibindi bihugu bisangiye imipaka na Ukraine birimo Poland n’ibindi no kuvamo itike ibageza aho bazaba bagiye.

Uretse ibyo kandi Ambasade ya Ukraine muri Nigeria, yasabye abo bakorerabushake bashaka kwitangira Ukraine kuba bafiteho ubumenyi byibura buke ku ntambara cyangwa indi myitozo ihambaye kugirango batazagwa mu rugamba.

Intambara irakomeje muri Ukraine[Net-photo].

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)