Ubwo yaganiraga na Radiyo Rwanda mu kiganiro Amahumbezi, Papa Cyangwe yatangaje ko nubwo ahura n'ibicantege bitandukanye ariko ari umuntu wizerera mu gukora by'umwihariko akizera Imana ishobora byose kuko ari umuntu ukunda gusenga cyane n'ubwo abantu benshi babishidikanyaho.
Uyu muraperi ugezweho mu ndirimbo 'Ikitanyishe' aherutse gushyira hanze, yavuze ko uko iminsi igenda yicuma ariko agenda ahindura ibitekerezo ku buryo aba yumva hari igihe kizagera agahagarika umuziki burundu akibera umukozi w'Imana kuko yaje gusanga iby'Isi bishira.
Papa Cyangwe kandi yahishuye ko asengera mu bahamya ba Yehova ndetse akunda kujya guterana inshuro nyinshi ariko kugeza ubu akaba ataraba umunyedini (Ntabwo arabatizwa) waho mu buryo bwuzuye ari yo mpamvu akora umuziki usanzwe ntibabigireho ikibazo nyamara ari ibintu bitemewe.
Avuga ko aba yumva hari igihe kizagera nawe akabatizwa kandi akimara gufata umwanzuro wo kubatizwa, ubwo azahita ashyira ku ruhande ibyo gukora umuziki.
Papa Cyangwe avuga ko akijyayo byabanje kumutonda bitewe n'uko abantu benshi bahitaga bamwuzuraho bamusaba ifoto, ariko kugeza ubu bamaze kumumenyera.